Umushinga “Umugore arumvwa” uzahangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013 mu Karere ka Gakenke hatangijwe ku mugaragaro umushinga “Umugore arumvwa” wa Care International ifatanyije na Haguruka ugamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mukashema Adelphine ukuriye uwo mushinga, avuga ko uyu mushinga uzibanda mu kongerera ubumenyi abayobozi batandukanye n’abagize komite zishinzwe kurwanya ihohoterwa binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro.
Bazabahugura ku bijyanye n’amategeko n’amasezerano mpuzamahanga agamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashyizweho umukono n’u Rwanda kugira ngo babashe guhangana naryo.
Yagize ati: “Ni umushinga ufite ibikorwa bitandukanye uzakorera mu Karere ka Gakenke harimo ibikorwa uzubakiraho: amahugurwa, kwigisha abantu, guhugura abantu no kugira ngo bagire ibiganiro bisesuye.
By’umwihariko uzibanda ku mategeko, ku masezerano mpuzamahanga avuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho agaragaza ko tugomba kurirandura cyane cyane amasezerano yasinwe na Leta y’u Rwanda.”

Uyu mushinga uzakorera mu mirenge 10 igize Akarere ka Gakenke na Gatsibo. Ubwo yasobanuraga impamvu batoranyije Akarere ka Gakenke, Mukashema yavuze ko kaza ku isonga mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati: “Akarere ka Gakenke katoranyijwe kuko ari ko gafite ibipimo binini by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko atari ukuvuga ko ari ho hari ihohoterwa ahubwo ni kamwe mu turere gafite ubushake mu kugaragaza ibyo byaha.”
Bizimana Ndababonye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo ashimangira ko uwo mushinga uzatuma abantu bagaragaza ihohoterwa bakorerwa bityo ukazafasha abayobozi mu kurirandura.
Umushinga “Umugore arumvwa” uzamara imyaka ibiri, uzakoresha akayabo k’ibihumbi 560 by’amayero yatanzwe n’Ubumwe by’Ibihugu by’Iburayi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mbona ko hatangijwe umushinga "umugore arumvwa" aho abagabo bo nibahohoterwa bazumvwa na nde. Namwe bagabo nimwirwaneho mushyireho "Umugabo arumvwa".