Umushinga PPIMA urigisha urubyiruko kurwanya ruswa n’akarengane
Umushinga PPIMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy) ugiye gutangiza ikigo kitwa AJIC (Anti-corruption, Justice and Information Center) kizajya cyakira, gikurikirane kandi kinatange inama ku bibazo by’abaturage, cyane cyane ibijyanye na ruswa n’akarengane mu karere ka Ngororero.
Iki kigo kandi kizaba nk’umuhuza w’abahabwa n’abatanga za serivisi kuko nyuma yo kwakira ibitagenda neza no kubikorera ubugenzuzi kizajya gihuza aba bombi ngo barebere hamwe impamvu ituma bitagenda neza. Ibi ngo kizabigeraho gikoresheje uburyo bwiswe “Community Score Card”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’ikarita nsuzuma mikorere, izajya ikoreshwa n’impande zombie (abatanga n’abahabwa service).
Ku ikubitiro, umushinga PPIMA wabanje guhugura urubyiruko ruzaba rwibumbiye muri Club Anti-corruption, Justice and Information, ruzajya rukangurira abaturage kumenya ibibagomba no kuvuga ibitagenda neza.
AJIC kandi izashyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet ndetse na SMS (ubutumwa bugufi). Uru rubyiruko ruzahabwa imfashanyigisho zizifashishwa muri ubwo bukangurambaga, ndetse hatangwe n’udutabo tuvuga kuri gahunda za Leta no kurwanya ruswa n’akarengene mu baturage.
Kugeza ubu uyu mushinga ukorera mu mirenge ya Ngororero, Nyange, Ndaro, Kabaya, Muhanda na Kavumu yo mu karere ka Ngororero; no mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Gakenke. Muri rusange uzagera ku bantu barenga ibihumbi 200 muri utwo turere.
PPIMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy), ni umushinga ugamije gushishikariza abaturage n’imiryango itegemiye kuri Leta kugira uruhare mwifatwa ry’ibyemezo bibareba ndetse no kubongerera ubumenyi kugira ngo bagire uruhare nyarwo mwifatwa ry’ibyemezo n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|