Umushinga ‘Bandebereho’ witezweho kuzamura imyumvire y’abagabo ku muryango utekanye

Mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke, hatangijwe umushinga witwa Bandebereho, ugiye guhwitura abagabo no kubafasha kuzamura imyumvire, yo kwita ku buzima bw’umugore n’umwana, gukumira ihohoterwa mu muryango no gufatanya n’umugore mu nshingano ziwuteza imbere, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Abayobozi batangiza ku mugaragaro iyi gahunda yitezweho kugabanya ibipimo by'igwingira n'ihohoterwa
Abayobozi batangiza ku mugaragaro iyi gahunda yitezweho kugabanya ibipimo by’igwingira n’ihohoterwa

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Umuryango RWAMREC ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo RBC ndetse n’Ikigo gishinzwe imikurire y’umwana.

Mu kuwushyira mu bikorwa, muri buri Mudugudu hazajya hatoranywamo imiryango 12, aho mu gihe cy’ibyumweru 17 izajya yigishwa uko yakwimakaza uburinganire, uko umubyeyi utwite yitabwaho, igihe abyaye no gukurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana mu gihe cy’iminsi 1000; ikigamijwe akaba ari ukugabanya ibipimo by’igwingira n’ihohoterwa bikigaragara muri utwo Turere.

Karamage Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Umushinga Bandebereho agira ati “Uturere twa Burera, Musanze na Gakenke tuza imbere mu kugira ibipimo biri hejuru by’abana bafite igwingira, ibibazo by’ihohoterwa binaviramo bamwe gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano naryo. Muri iryo sesengura rero, twaje gusanga byaba byiza twibanze ku gufasha imiryango guhindura imyumvire, kugira ngo buri wese yumve uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango, cyane cyane abagabo babigizemo uruhare, bityo n’ibyo bipimo bigabanuke”.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugarararo Umushinga Bandebereho muri utwo Turere tw’Intara y’Amajyaruguru, cyabereye mu Karere ka Burera ku wa Kane tariki 23 Werurwe 2023, abitabiriye ibiganiro byahatangiwe, barimo n’abanyamadini, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukebura by’umwihariko abagabo.

Pasiteri Nkurikiyinka Robert Onesme ati “Hari nk’umugabo wumva ko imirimo yose yo mu rugo ireba umugore, akaba adashobora kugira icyo amwunganira kabone n’ubwo yaba atwite, yitwaje ko we ari umutware ubereyeho gutekerereza urugo gusa. Ugasanga umugore ari we wenyine ugorwa n’imirimo yose yo mu rugo yaba ijyanye n’isuku, guteka, gutashya, kwita ku bana n’indi”.

Ati “N’igihe atwite ugasanga arajya kwipimisha cyangwa kubyara umugabo adashobora kumuherekeza, mbese akabimuharira ngo abikore wenyine. Ubu natwe tugiye gushyira imbaraga mu kwigisha umuryango, cyane cyane twigisha abagabo kwitandukanya n’imyumvire nk’iyo, bagashyira imbere ubwuzuzanye mu nshingano z’urugo, kugira ngo rube urugo rushyitse kandi rwihuta mu gutera imbere”.

Abagabo bazarushaho gusobanurirwa uruhare rwabo mu kwimakaza umuryango utekanye kandi ushoboye
Abagabo bazarushaho gusobanurirwa uruhare rwabo mu kwimakaza umuryango utekanye kandi ushoboye

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko uko umuryango urushaho kwiyubaka ari nako iterambere rirushaho gushinga imizi kandi rikihuta. Kuba umugabo n’umugore bazongererwa ubumenyi butuma basobanukirwa uruhare rwabo mu gushyira hamwe, no kubaka umuryango buri wese agizemo uruhare kandi mu buryo bwo kuzuzanya, ngo ni inyungu ikomeye.

Biteganijwe ko izo nyigisho zizagezwa ku miryango isaga ibihumbi 11 yo mu Turere twavuzwe haruguru, nimara gucengerwa na zo bakarushaho kuba intangarugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka