Umushinga 12+ uzafasha abakobwa kwigirira icyizere no kwirinda gutwara inda ugiye gutangizwa

Mu Rwanda hagiye gutangira gahunda yiswe 12+ izashobora kugera ku rubyiruko rw’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12, kumenya ubuzima bw’imyororokere no kwirinda ibyatuma bagwa mu bishuko byo gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyi gahunda izanafasha abana b’abakowa kwizigamira no kwigirira icyizere, ibategura kugira ubuzima bwiza nyuma y’imyaka 12, yateguwe n’umushinga witwa Girl Hub washinzwe n’ikigega cy’abongereza DFID ku bufatanye na Nike foundation, bigamije guteza imbere imibereho y’umwana w’umukobwa utararenza imyaka 19.

Kate Wedgwood umuyobozi wa Girl Hub mu Rwanda, avuga ko uyu mushinga uzashobora guteza imbere imibereho y’umwana w’umukobwa kandi nk’uko byagaragaye mu bindi bihugu uyu mushinga ukazatuma n’ababyeyi bagira impinduka mu mibanire n’abana babo.

Abitabiriye ibiganiro bahereye mu byavuye mu igeragezwa baganira ku bizakorwa.
Abitabiriye ibiganiro bahereye mu byavuye mu igeragezwa baganira ku bizakorwa.

Dr. Fidel Ngabo, umwe mu bitabiriye ibi biganiro, avuga ko ari byiza kwigisha gutegura umwana w’umukobwa gutekereza aheza hazaza he, cyane ko mu Rwanda 4% by’abakobwa batwara inda bari munsi y’imyaka 18 kubera kutabimenya.

Minisitere y’Ubuzima ifatanyije na Girl Hub n’ibindi bigo bifite inshingano yo guteza imbere imibereho y’umwana w’umukobwa, bahuriye mu karere ka Rubavu bategura uburyo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu turere twose kandi igashobora gutanga umusaruro.

Muri iyi nama yabaye tariki 28 kugeza 30/08/2012, bemeje ko iyi gahunda ishobora kuzagera ku ntego barahereye ku byavuye mu igeragezwa ry’umushinga ryatangiriye mu turere twa Huye, Musanze bigatanga umusaruro.

Ahakorewe igeragezabyagaraye ko abana bashoboye kumenya umuco wo kwizigamira, kwigirira icyizere ,nk’abayobozi bejo hazaza hamwe no kumenya imihindagurikire y’umubiri birinda ababashukisha ibintu babakoresha imibonano mpuguhuza bitsina.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka 12+ izatangira kugera mu turere twose, aho ishobora kuzatwara akayabo ka miliyoni eshanu z’amadolari mu myaka itatu.
Perezida Kagame ni umwe mu bayishyigikiye ko ijyaho, nk’uko yabitangaje mu nama yabereye i Londres, mu nama mpuzamahanga yo kuboneza urubyaro.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka