Umusaza w’imyaka 97 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukecuru we w’imyaka 74
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umusaza witwa Semazuru Yohani w’imyaka 97 yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Mukantumwa Budensiyana w’imyaka 74 babanaga kuva mu mwaka 1963, bagamije kubahiriza amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Uyu Semazuru utuye mu mudugudu wa Kivumu akagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe avuga ko yari afite abagore babiri ariko umwe akaba yaritabye Imana, buri wese bakaba barabyaranye abana umunani, bivuga ko afite abana 16.
Uyu musaza avuga ko n’ubwo atari yarasezeranye n’abagore be bari babanye neza, akemeza ko gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko yari agamije gukurikiza amategeko y’igihugu cye. Ati: “Nazanywe no kugira ngo nubahirize itegeko rya Repubulika”.

Mukantumwa avuga ko kuba asezeranye imbere y’amategeko bizamuzanira inyungu nyinshi harimo no kubahwa kurushaho mu bana babyaye. Ati: “Bigiye kumarira neza. N’umwana wansuzuguraga imuhira ubu ngubu agiye kunyubaha”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaduha, Mudateba Jean d’Amour yemeza ko ari ubwa mbere yari ashyingiye abantu bakuze, bikaba byaraturutse ku bukangurambaga bukorwa hirya no hino bakangurira abantu gushyingiranwa byemewe n’amategeko.
Avuga ko uku gushyingiranwa kwabo bifite inyungu ngo kuko n’ubwo umugore we bari bamaranye igihe kandi babanye neza byashobokaga ko umusaza aramutse apfuye umukecuru yashoboraga kuzabuzwa uburenganzira mu muryango dore ko ari n’umugore wa kabiri.
Semazuru asaba abasaza bagenzi be batigeze basezerana n’abo bashakanye ko bagana ubuyobozi nabo bakubahiriza amategeko.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|