Umusaza Sentore yashyinguwe i Rusororo

Umusaza Sentore Athanase yashyinguwe kuwa mbere tariki 26/03/2012 mu irimbi ry’i Rusororo nyuma y’imihango yo kumusezeraho yabereye mu kiriziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali.

Mu mihango yo gusezera ku musaza Sentore yatangiye mu ma saa sita z’amanywa, hari abantu benshi cyane barimo umuryango we, incuti z’umuryango ndetse n’abahanzi nyarwanda.

Umurambo bawukuye mumodoka bawuzanye iruhande rw'imva
Umurambo bawukuye mumodoka bawuzanye iruhande rw’imva
Masamba, Cyoya n'abandi baririmba Zarwaniye Inka mu gihe cyo gushyira umurambo mu mva.
Masamba, Cyoya n’abandi baririmba Zarwaniye Inka mu gihe cyo gushyira umurambo mu mva.

Nk’uko umusaza Sentore yabisabye mbere y’uko atabaruka, mu muhango wo kumushyingura haririmbwe indirimbo yakundaga cyane yitwa “Zarwaniye Inka” hanavuzwa ikondera. Mu gihe bururutsaga umurambo mu mva bavugije ikondera hanyuma Masamba, Cyoya, umwuzukuru we, Jules Sentore, n’abandi bamuririmbira indirimbo Zarwaniye Inka.

Umusaza Cyoya, inshuti ya Sentore, yavuze ko ubwo bahukaga kuvugana, Sentore yamubwiye ko nyuma y’iminsi icyenda azataha ava mu Buhinde aho yari arwariye aza mu Rwanda. Yavuze ko Sentore yagize ati: “Uhereye uyu munsi turi kuvugana ku munsi wa cyenda nzaba ngeze i Rwanda. Ndagukumbuye cyane, kuri uwo munsi nimpagera uzaze kundamutsa”.

Umufasha wa Sentore atera amazi y'umugisha ku murambo wa Sentore
Umufasha wa Sentore atera amazi y’umugisha ku murambo wa Sentore

Kuva igihe yabimubwiriye baganira, iminsi icyenda koko yashize umunsi umurambo we wageraga mu Rwanda.

Jean Paul Samputu nk’umwe mu bahanzi bakuru wari uziranye na Nyakwigendera, yagize ati: “Sentore namwita n’intwari kuko yasigasiye umuco awutoza abana ahereye ku be. Mu gihe twari mu rugamba rwo kubohora igihugu yatozaga abantu bose umuco no gukunda igihugu ku buryo nakwemeza ntashidikanya ko Sentore yashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda. ”

Umukobwa wa Sentore amusezeraho n'ikiniga cyinshi
Umukobwa wa Sentore amusezeraho n’ikiniga cyinshi

Samputu yakomeje asobanura ko Sentore yari umuhanga cyane ku buryo usibye no kuba tubuze umuvandimwe, tubuze umuhanzi ukomeye cyane. Ikintu gikomeye cyihariye Sentore yari afite ni uko yari afite inyota yo kugira benshi asigira impano Imana yamuhaye; nk’uko Samputu yakomeje abisobanura.

Natty Dread nawe uri mu bakunze kuganira cyane na Sentore, yagarutse kuri byinshi amwibukiraho. Yagize ati “Ndamwibuka cyera ubwo najyanaga na mama wa Bob Marley kumureba. Amezi abiri mbere y’uko ajya mu Buhinde kwivurizayo, nagiye kumureba kuko hari imishinga myinshi twari dufitanye ni uko tubiganiraho ubona akomeye rwose nta kibazo, sinari nzi ko aribwo bwa nyuma tubonanye, sinari nzi ko byari ukumusezeraho.”

Jules Sentore, umwuzukuru wa Sentore Athanase afite umusaraba
Jules Sentore, umwuzukuru wa Sentore Athanase afite umusaraba

Imwe mu mishinga Sentore yari afitanye na Natty Dread ngo ni inidirimbo bari kuzakorana iririmbitse mu njyana ya reggae kandi irimo n’ibicurangisho gakondo. Sentore yari azi no gucuranga inanga n’ibindi.

Sentore yavutse ku itariki 31/12/1934, yitabye Imana tariki 21/03/2012. Asize abana umunani barimo msamba Intore wamukurikije nawe akaba umuhanzi.

Minisitiri w'umuco na siporo nawe yari ahari
Minisitiri w’umuco na siporo nawe yari ahari

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Sentore yashyinguwe gitore rwose, ndabikunze. Binyibukije Rugamba CYPRIEN mu NDIRIMBO YE avuga ati: Iryo juru ryera nk’inyange Inyamibwa yabasumbye ahora atetse antegereje, niba ampamagaye ngo musange muzavuze impundu? Nanjye ubwo nzagenda nkeye wee IJURU NDYINJIREMO MPAMIRIZA.

Ingeri yanditse ku itariki ya: 28-03-2012  →  Musubize

Imana Imuhe iruhuko ridashira

yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka