Umusaza Nyagatare yahinyuje abavuga ko ‘nta myaka 100’
Bijya bibaho ko abakiri bato bitwara uko babonye bavuga ko n’ubundi batari kuzaramba bavuga ngo ‘nta myaka 100’. Nyamara umusaza Nyagatare Karawudiyani w’i Nyaruteja mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yarayujuje, kandi biragaragara ko agikomeye.
Uyu musaza uvuga ko yavutse mu ntangiriro z’umwaka wa 1924, yakoreye Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Higiro yabayemo umuhereza kuva akiri muto, aba n’umwarimu wa gatigisimu kuri iyo paruwasi.
Kuri we kandi ngo kuba yarabihagaritse kubera izabukuru ntibyamubabaje kuko umwe mu buzukuru be yamusimbuye mu gukorera Imana, ubu akaba ari umupadiri.

Nyagatare yanigishije mu gihe kitari kigufi abakuze gusoma no kwandika kandi yigeze no kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze (Responsable), ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakuze mu myaka ya vuba.
Ku bijyanye n’icyo akesha kuramba, avuga ko atigeze abura ibyo kurya no kunywa. Agira ati “Iwacu hari ubukire. Hari imirima ihagije, tugahinga tukeza, tukarya tugahaga. Twaryaga cyane cyane ibishyimbo, ibijumba, imyumbati n’ibirayi n’inyama ndetse tukanywa n’amata.”
Umusaza Nyagatare anavuga ko mu buzima bwe ataranywa amazi! Ngo anywa urwagwa cyangwa ikigage. Kera yanywaga amata cyane, ariko ubu ntakiyabona kuko atacyoroye, akaba ngo ayifuza.
Yahagaritse kwiga ageze mu wa gatanu w’amashuri abanza, ajya i Bugande
Umusaza Nyagatare avuga ko yize amashuri abanza ari umuhanga kandi ko nubwo yagarukiye mu wa gatanu w’amashuri abanza bitabujije ko yiyambazwa mu kwigisha abakuze gusoma no kwandika.
Umwaka wa mbere n’uwa kabiri yabyigiye mu ishuri ryari hafi, i Nyaruteja, ariko uwa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu ari na wo yahagarikiyemo amashuri yabyigiye i Kansi.

Agira ati “Twagendaga n’amaguru. Naturukaga mu rugo saa kumi n’ebyiri, ngatangira ishuri saa mbili n’igice. Icyakora nyuma ya saa sita ntitwigaga. Byadufashaga kubasha gutaha tukazagaruka bukeye twamaze kuruhuka.”
Urupfu rwa se rwatumye nyina asaba ko ahagarika ishuri, ajya kumufasha imirimo yo mu rugo na barumuna be batanu, kuko ari we wari imfura.
Icyakora ngo yaje kubona abajya gukora muri Uganda bagaruka ari abasirimu, bikubitiyeho n’inzara ya Ruzagayura bari bavuyemo, maze mu 1947 (akimara guhagarika kwiga) na we yiyemeza kujyayo. Yagezeyo imirimo yo gukora mu makawa no mu mashyamba iramunanira kuko yari akiri mutoya, abona akazi ko gukorera umuzungu, mu rugo.
Icyakora ngo ntiyahatinze, kuko yagiriwe ishyari n’umwe muri ba kavukire, hanyuma aza kujya gukora mu rugo rw’Umugande wari ugishinga urugo. Muri uwo muryango ngo bari abakirisitu, baramukunda, bamufata nk’imfura yabo, bamushakira n’isambu, ariko nyina aza kumusaba gutaha, maze mu 1953 aramwumvira agaruka mu Rwanda.

Agarutse ngo Abapadiri bamwakiranye yombi, bahita bamusaba kwigisha gusoma no kwandika, kuko bari bazi ko abishoboye.
Umusaza Nyagatare yashatse umugore wa mbere mu 1954, babyarana abana umunani, hanyuma apfuye mu 1990 ashaka undi babyarana batandatu.
Abakiri bato bavuga ko “Nta myaka 100”, ababwira ko bishoboka, ati “Kumara imyaka 100 biroroshye, biranashoboka. Barambara neza, bararya neza, bafite n’ubwenge kandi n’amashuri yarabegereye.”

Umusaza Nyagatare aracyakomeye, ku buryo nta wabura kuvuga ko agifite n’indi myaka itari mikeya yo kubaho. Ntakibona, ntanacyumva neza, ariko kuba agikomeye bigaragarira mu migendere ye ndetse no mu ijwi rye wumva ritari iry’unanijwe n’iminsi myinshi amaze ku isi.
Kuba yarakoreye Imana, no mu buzukuru be hakaba harimo umupadiri, bimuha icyizere ko mu bamukomokaho hazabonekamo n’abandi bihaye Imana.

Ohereza igitekerezo
|
Ndabona agikomeye !! Abantu bageza ku myaka 100 ni bake.Muli Japan,bararamba cyane.Report yerekana ko 10% by’Abayapani bafite imyaka 80 cyangwa irenga.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradis,nta muntu uzongera gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Nta kibazo na kimwe bazagira.Gusa ibyo bizahabwa abantu birinda gukora ibyo imana itubuza gusa.Abandi bose izabarimbura ku munsi wa nyuma utari kure.Ibyo byanditse muli bible yawe.