Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi uratanga icyizere

Ubuhinzi n’Ubworozi ni imwe mu nkingi zikomeye zifatiye u Rwanda n’Abanyarwanda runini mu bijyanye no kongera ubukungu bw’Igihugu ndetse no gutuma Abanyarwanda barushaho kwihaza mu biribwa.

Umusaruro w'amata wariyongereye ariko ibiciro byayo bikomeza kuzamuka
Umusaruro w’amata wariyongereye ariko ibiciro byayo bikomeza kuzamuka

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko 20% by’Abanyarwanda ari bo batabasha kwihaza mu biribwa, gusa mu rwego rwo guhangana ndetse no guhashya icyo kibazo, hari ingamba zitandukanye zagiye zifatwa, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ikibazo cyo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi cyanaganiriweho kinasohoka ari umwanzuro wa mbere, mu myanzuro 13 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, yateraniye i Kigali kuva tariki 27 kugera 28 Gashyantare 2023.

Uwo mwanzuro wavugaga ko hakwiye kunozwa ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo, Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Gufasha aborozi kongera umukamo, Gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo hamwe no gukemura ikibazo cy’udukoko n’indwara byangiza imyaka.

Muri iyo nama Minisitiri Musafiri yasabye ko ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi n’ubworozi yongerwa ikagera ku 10% y’ingengo y’imari y’Igihugu yose, ivuye kuri 8% yatangwaga, ubundi na bo bakayakoresha mu gutuma Abanyarwanda bihaza mu biribwa.

Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kongera ubuso buhingwa, aho mu bice bitandukanye by’Igihugu ahari ubutaka budahingwa, basabwe kubuhinga cyangwa bugatizwa abashoboye kubuhinga mu rwego rwo kurushaho kububyaza umusaruro.

Hamwe mu hongerewe ubutaka bwo guhingaho ni mu Karere ka Bugesera, bongereye ubuso bugera kuri hegitari 700 ku zari zisanzwe zihingwa.

Ku bijyanye n’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata, MINAGRI igaragaza ko wiyongereye cyane, kubera ko nko muri 2005, mu Rwanda habonekaga litiro 142,500,000 ku mwaka, mu gihe uyu munsi zigeze kuri litiro zirengaho gato 1,060,000,000 aho byikubye inshuro hafi enye ku mata umunyarwanda anywa ku mwaka, kuko zavuye kuri litiro 20.5 zikagera kuri 78.7.

N’ubwo bimeze bityo ariko usanga ku isoko ibiciro by’amata n’ibiyakomokaho byaragiye byiyongera ugereranyije n’igiciro cyariho igihe amata yari macye, kuko mbere litiro y’amata mu bice by’Umujyi yari hagati y’amafaranga 250 na 300, mu gihe uyu munsi irimo kugura amafaranga 700 ku makaragiro atandukanye mu bice by’Imijyi.

Uretse amata y’amasukano yahenze n’akorwa n’uruganda Inyange yaguraga amafaranga 500 kuri ubu asigaye agura 800.

Si ku ruhande rw’ibikomoka ku bworozi gusa bigaragara ko umusaruro wagiye uzamuka, kubera ko n’iyo urebye no ku bikomoka ku buhinzi umusaruro wagiye uzamuka, kuko nko mu mwaka wa 2022 wari wazamutse ku gipimo cya 2%, muri 2021 byari 6%, naho 2020 byari 1%, mu gihe 2019 wazamutse ukagera kuri 5%.

Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi uzakomeza kuzamuka
Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uzakomeza kuzamuka

By’umwihariko MINAGRI ivuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A hitezwe ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uzazamuka ukikuba inshuro zirenga ebyiri, ku musaruro usanzwe uboneka muri iki gihembwe, kubera ko mu bice bitandukanye by’Igihugu imvura yagiye igwa neza.

Kimwe mu bihingwa MINAGRI ivuga ko byitezwe ko umusaruro uzazamuka cyane ni ibigori, aho uziyongera ukagera kuri toni ziri hagati ya 650 na 800, uvuye kuri toni ziri hagati ya 350 na 400 wari uri ho.

Minisitiri Dr. Musafiri avuga ko kimwe mu byafashije mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, harimo kuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa mu nzuri.

Ati “Mbere amatungo yazengurukaga mu nzuri, bigatuma agira uburwayi akanatanga umukamo muke, ubu ngubu twaravuguruye, aho kera bahingaga 30%, ubu twarabihinduye, bemerewe guhinga 70%, ubworozi bugafata 30%, twarabitangiye binatuma umusaruro w’ibigori wiyongera ku buryo tuzarenza toni zirenga ibihumbi 600 muri uyu mwaka.”

Nubwo bimeze bityo ariko usanga ibiciro by’ibiribwa ku isoko byaragiye bizamuka cyane guhera mu mwaka wa 2020, ku buryo nko mu mwaka ushize wa 2023 hari aho mu Mujyi wa Kigali ikilo cy’ibirayi cyigeze kugera ku mafaranga y’u Rwanda 1500.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC tariki 16 Mutarama 2024, ubwo yari mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum) yaberaga i Davos mu Busuwisi guhera tariki 15 kugera tariki 19 Mutarama 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka kugera ku gipimo cya 6,6% muri 2024, ubuhinzi n’ubworozi bikazabigiramo uruhare rukomeye.

Yagize ati “Uyu mwaka twiteze ko umusaruro w’ubuhinzi uzaba mwiza, kuko igihembwe cy’ihinga cya A cyagenze neza, kandi ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu bukungu atari mu kuzamura umusaruro mbumbe gusa, ahubwo no kuzamura ubushobozi bw’umuguzi ku baturage benshi bakora ubuhinzi, twiteze ko ubukungu bwacu buzakomeza kwihagararaho no gukomera muri uyu mwaka.”

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka Inama y’Igihugu y’umushyikirano izaba guhera tariki 23 kugera 24 Mutarama 2024, aho izasuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu mwaka ushize, ukazaba ari n’umwanya mwiza wo gutekereza ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu gihe begereza kwibuka ku nshuro ya 30.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka