Umusaruro mbumbe wiyongereyeho 7.9% mu gihembwe cya mbere 2022

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro mbumbe w’Igihugu mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, waruse uwo mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021 ku rugero rungana na 7.9%.

CHIC, imwe mu nyubako z'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali
CHIC, imwe mu nyubako z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali

NISR ivuga ko byatewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwari bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19, hifashishijwe amafaranga yashyizwe mu Kigega yanganaga na miliyari 250Frw.

NISR ivuga ko Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari ugeze ku mafaranga miliyari 3,025 ku itariki 31 Werurwe 2022, mu gihe ku itariki nk’iyo muri 2021 Umusaruro mbumbe wanganaga na miliyari 2,588Frw.

Mu rwego rwa buri cyiciro, NISR ivuga ko Umusaruro mbumbe w’Ubuhinzi usanzwe wihariye 23% ngo wiyongereyeho 1%, uw’Inganda ungana na 22% wiyongeraho 10%, ndetse n’uwa Serivisi ungana na 47% ngo wiyongereyeho 11%.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo NISR, Ivan Murenzi avuga ko n’ubwo habayeho kwiyongera k’umusaruro mbumbe, bitageze ku rugero rwifuzwa bitewe n’ingaruka za COVID-19, inzira zigoye zinyuzwamo ibicuruzwa bitumizwa hanze, ndetse n’ingaruka z’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine.

Icyakora arashima uburyo Leta yihutiye gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe, aho agira ati "Kugeza inkingo ku bantu benshi byatumye serivisi n’ibindi bikorwa bifungura, bituma ubukungu bwongera kuzahuka."

Murenzi avuga ko impamvu Ubuhinzi bwiyongereye ku rugero ruto rwa 1%, ngo byatewe ahanini n’igabanuka ry’umusaruro w’ikawa ku rugero rwa 41%.

Ni mu gihe serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zo zongereye umusaruro ku rugero rwa 19%, iz’amahoteri na resitora ziwongera ku rugero rwa 80%.

Mu bindi byongereye umusaruro harimo serivisi z’imari n’ubwishingizi, iz’ikoranabuhanga n’itumanaho, ndetse n’izinyanye n’ubuzima.

Ivan Murenzi, Umuyobozi wungirije w'Ikigo NISR
Ivan Murenzi, Umuyobozi wungirije w’Ikigo NISR

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana witabiriye imurikwa ry’icyegeranyo cya NISR yagize ati "Impamvu nyamukuru yatumye umusaruro w’Ubuhinzi ugabanuka yatewe n’ikirere kitagenze neza, ariko twizeye ko mu bindi bihembwe bizagenda neza."

Dr Ndagijimana avuga ko Leta yafashe ingamba zo kuvugurura ubuhinzi hashyirwaho gahunda yo kuhira, kugira ngo Leta yirinde guhora iteze amaso umwero uturuka ku mvura, ariko hakabaho no gukoresha inyongeramusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka