Umusaruro mbumbe w’u Rwanda warazamutse ugera kuri Miliyari 3,970Frw

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), batangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’Igihugu wazumutse ukava kuri Miliyari 3,282 ugera kuri 3,970Frw.

Richard Tusabe avuga ko hari icyo Leta iteganya ku bijyanye no gukemura ibibazo bikigaragara mu bwikorezi
Richard Tusabe avuga ko hari icyo Leta iteganya ku bijyanye no gukemura ibibazo bikigaragara mu bwikorezi

Byatangajwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, aho imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihigu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse ku kigero cya 6.3% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, mu gihe wari wiyongereyeho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Nubwo bigaragara ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse, uw’ibihingwa ngandurarugo wo waragabanutse kugera ku kigero cya 3%.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko mu buhinzi nta kintu cyigeze gihinduka ugereranyije n’ahandi.

Yagize ati “Ubuhinzi bwiyongereyeho 0%, ni ukuvuga ko nta cyahindutse, aho umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo tujya dukoresha mu rugo, wamanutseho 3% bitewe n’umusaruro mucye w’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere, ariko umusaruro w’icyayi wo wiyongereyeho 14%, uw’ikawa ugabanukaho 11%.”

Yakomeje ati “Umusaruro w’inganda zikora ibintu bitandukanye wiyongereyeho 8%, muri serivisi ubucuruzi bwiyongereyeho 6%, umusaruro wa serivisi zo gutwara abantu n’iz’ubwikorezi wazamutseho 8% bitewe ahanini n’umusaruro wiyongereyo 23%. Ubwikorezi bwo mu kirere, hano tuba tuvuga RwandAir, ariko umusaruro w’ubwikorezi bwo ku butaka wo wiyongereyeho 5%.”

Umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 37%, ari narwo rwego rwiyongereyeho cyane ugereranyije n’izindi mu rwego rw’ubukungu.

Kuba ubwikorerezi bwo mu kirere bwarazamutse cyane ugereranyije n’ubwo ku butaka, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko hakiri icyuho kinini ku mubare w’imodoka zitara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ariko hari ikirimo gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bicyemuke.

Yagize ati “Nibyo koko dufite icyuho kinini ku mubare w’amabisi agomba kuba atwara abagenzi, twasanze kugira ngo dukemure ikibazo burundu ari uko twafatanya n’abikorera, Leta na yo ikareba uruhare yakora. Uruhare rero twahisemo ni uko twakorohereza abakora ubucuruzi bw’ubwikorezi kugura za bisi, ubu turateganya ko nibura dufite bisi 100 zishobora kuza, 40 zizaza mu mu kwezi gutaha, izindi mu mpera y’uyu mwaka na zo zizaba zaje.”

Yakomeje agira ati “Hari gahunda nanone yo kugana muri bisi zikoresha amashanyarazi, iyo na yo turumva ari undi murongo twahisemo, mu rwego rwo kurenegera ibidukikije, turumva guhera nko mu kwezi kwa gatatu kwa kane umwaka utaha, dushobora kuba twabonye bisi nibura zigera kuri 300, turumva zaba zihagije dukurikije imibare y’izihari.”

Byitezwe ko mu mwaka wa 2023 umusaruro mbumbe w’Igihugu uziyongeraho 6.2%, nyuma y’uko wari wiyongereho 8.2% mu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka