Umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 7.5% - MINECOFIN

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iratangaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya kabiri cya 2022 wazamutseho 7.5%.

CHIC, imwe mu nyubako z'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali
CHIC, imwe mu nyubako z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali

Imibare igaragazwa na MINECOFIN n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NIRS), igaragaza ko muri iki gihembwe umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze ku Mafaranga y’u Rwanda miliyari 3279, uvuye kuri miliyari 2668 zo mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushyize wa 2021.

Urwego rwa serivisi rwihariye 47%, naho ubuhinzi bwatamze uruhare rwa 25%, mu gihe inganda zatanze uruhare rwa 20%.

Umuyobozi Mukuru wa NIRS, Yousuf Murangwa, avuga ko iyo habonetse umusaruro mwinshi cyane bishobora guteza igihombo ku bahinzi.

Ati “Ubundi kugira ngo ubuhinzi bugende neza kandi tubibone twese ko byagenze neza, biba bisaba ko nibura buzamuka hagati ya 5% na 6%, iyo bizamutse cyane bikagera ku 8% cyangwa 10%, hari igihe bitera ibindi bibazo bitewe n’uko tuba twiteguye gufata uyu musaruro”.

Akomeza agira ati “Ni nabwo ibiciro bijya bimanuka cyane rimwe na rimwe abahinzi bagahomba, iyo ibindi bikurikira nko kujyana mu mahanga n’inganda bidakozwe neza, iyo bibaye 1 munsi ya 0, ibiciro bihita bizamuka ibyo twifuza tukabibura”.

Umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereye ku mpuzandengo ya 17%, gutwara abantu n’ubwikorezi bizamukaho 27% bitewe n’itwarwa ry’abantu mu kirerere ryazamutse ku gipimo cya 119%, mu gihe umusaruro wa serivisi za hoteli na resitora wiyongereye ku gipimo cya 93%, bitewe n’inama mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye muri iki gihembwe.

Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 9%, naho umusaruro w’inganda zitunganya ibintu wiyongeraho 10%, mu gihe izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi wiyongereyeho 21%, naho umusaruro w’ibijyanye n’ibihingwa ngengabukungu wazamutseho 17%, uw’ibihingwa ngwandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi utarabaye mwiza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uziel Ndagijimana, avuga ko ubukungu bukwiye kujya bubarirwa mu bikorwa bifite ibiciro bidahinduka, kuko iyo byahindutse cyane bigira ingaruka ku muturage.

Ati “Iyo tuvuze ngo ubukungu bwazamutseho 7.5% muri iki gihembwe cya kabiri, kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwezi kwa gatandatu, ni ku biciro bidahinduka, ntabwo bibarirwa ku giciro cy’uyu munsi, bibarirwa ku biciro byo muri 2017, ibiciro iyo bizamutse bifite ingaruka”.

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ko icyo winjiza iyo kitahindutse, amafaranga wakoreshaga ariyongera kugira ngo ugure ibyo usanzwe ugura. Icyo ukora urabigabanya kugira ngo ukoreshe ayo wakoreshaga, kuko ushatse kugura nk’ibyo usanzwe ugura urakoresha menshi kurushaho. Bifite ingaruka ku bushobozi bwo kugura ku muturage, ariko ku bw’amahirwe iyo ubukungu bwazamutse n’icyo umuntu yinjiza kirazamuka”.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu ukaba wari wiyongereye ku gipimo cya 7.9% mu gihe muri iki gihembwe ari 7.5%.

Intego y’uyu mwaka ni uko umusaruro mbumbe uzazamukaho 6.5%, bikazagenwa n’uko imibare y’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka izaba ihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka