Umuryango wa Perezida Kagame na wo wabaruwe

Hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 hatangijwe Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire.

Iri barura ryageze no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, nk’uko ibiro bye (Village Urugwiro) byabitangaje. Iri barura riribanda ku kureba umubare w’abaturage, imibereho, ibyo bakora, n’ibindi.

Amakuru yerekeranye n’uyu muryango yafashwe na Yusuf Murangwa uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).

Amafoto yashyizwe ahagaragara arerekana Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Yusuf Murangwa wambaye umwenda uranga abari muri icyo gikorwa cy’ibarura rusange ririmo kuba mu Rwanda ku nshuro ya gatanu.

Biteganyijwe ko ibarura rusange ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, rizageza ku itariki ya 30 Kanama 2022.

Abaturarwanda baragirwa inama yo kuryitabira, bakira neza abakarani b’ibarura, ndetse basubiza neza ibibazo.

Insanganyamatsiko yaryo iragira iti “Ibaruze kuko uri uw’agaciro.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka