Umuryango wa Minisitiri w’Intebe wabaruwe

Abakozi b’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) bakiriwe n’Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku wa 22 Kanama 2022, bawubaza amakuru ajyanye n’Ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikomeje gukorwa mu Gihugu hose.

NISR yatangaje iti "Mu gihe Ibarura Rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire ririmbanyije, kuri uyu wa Kabiri Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wabaruwe".

NISR ivuga ko amakuru yerekeye uyu muryango yakiriwe na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wungirije wayo.

Amakuru abakarani b’ibarura barimo kubaza buri rugo mu Rwanda ajyanye n’amazina n’amatariki y’amavuko buri muntu mu bagize urugo yavukiyeho, niba ba nyiri urugo barashyingiranywe mu buryo bwemewe, aho buri wese yavukiye n’abana barugize.

Babaza kandi aho buri muntu yaraye mu ijoro ry’ibarura (tariki 15 ishyira 16 Kanama 2022), aho urwo rugo rwari rutuye cyangwa aho buri wese yavukiye mbere yo kuza aho bari muri iki gihe.

Babaza aho buri muntu asengera, ubwishingizi bw’indwara urwo rugo rukoresha, bakabaza niba ntawe ufite ubumuga ndetse n’imiterere yabwo, babaza ubwoko bw’icyangombwa buri muntu akoresha (niba ari indangamuntu cyangwa pasiporo).

Abakarani b’ibarura bakomeza babaza niba buri mwana mu bavuzwe yaranditswe mu bitabo by’Irangamimerere, babaza icyiciro cy’amashuri buri muntu mu rugo yize n’indimi azi kuvuga.

Bakomeza babaza niba buri muntu yarakoresheje murandasi (internet) mu mezi 12 mbere y’ibarura, niba buri muntu afite telefone by’umwihariko igezweho (smart phone).

Bakomeza babaza niba buri muntu mu rugo yarakoreye umushahara w’ukwezi, ikigo akorera niba ari icya Leta, igifashwa na Leta cyangwa cyigenga, ndetse niba buri muntu yaragerageje gukorera umushahara hakabaho kugira imbogamizi.

Umukarani w’Ibarura abaza abana bavutse muri urwo rugo ari bazima, akanabaza imiterere y’inzu umuryango utuyemo akamenya umubare w’ibyumba biyigize, ubwoko bw’ubwiherero bakoresha, ibyo bakoresha mu guteka niba ari inkwi, amakara cyangwa gaz.

Urugo kandi rubazwa ibikoresho by’ikoranabuhanga rutunze birimo telefone, televiziyo, radio na mudasobwa, rukabazwa ubwoko bw’ibikoresho abantu bararaho niba ari ibitanda n’imifariso, ubwoko bw’intebe bicaraho niba ari amadiva cyangwa izisanzwe.

Umukarani agasoza abaza ibijyanye n’imitungo ibeshejeho urugo harimo imodoka, moto, igare, ibikoresho byo mu rugo nka frigo, ubutaka n’imirima, ndetse n’amatungo boroye kugera ku mbwa n’injangwe cyangwa inzuki bafite ku gasozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka