Umuryango wa Gen. Romeo Dallaire wasuye urwibutso rwa Gisozi
Umunyacanada wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda muri 1994, Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, yazanye abagize umuryango we urwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare (Romeo Dallaire Child Solders Initiative), kunamira no kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

’Roméo Dallaire Child Soldiers Initiative’ ni umuryango wiyemeje gufasha ibihugu gukumira iyinjizwa ry’abana bato mu gisirikare nkuko byashyize umukono ku masezerano mu mwaka wa 2017.
Abahagarariye bimwe muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika baje i Kigali kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano guhera tariki 14/11/2019.
Gen. (Rtd) Romeo Dallaire yabanje kuyobora bamwe mu bitabiriye iyo nama ku rwibutso rwa Jenoside i Kigali ku Gisozi, aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamaze gushyira indabo ku mva, Gen. Dallaire yagize ati “Ibi bintu mbibayemo imyaka irenga 25, inama tujemo ni iyo guharanira ko ibi bitazongera ukundi”.
Gen. Dallaire yakomeje yandika mu gitabo cy’abashyitsi cy’urwo rwibutso ko ubwarwo ari igihamya cy’ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|