Umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa wazanye indi gahunda y’ubudehe mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) watangije gahunda imeze nk’ubudehe mu bihugu bine bya Afurika birimo n’u Rwanda. Iyi gahunda izamara imyaka itatu yatangiranye ingengo y’imari y’amayero ibihumbi 300 mu turere twa Nyanza, Ngororero na Rutsiro.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10/07/2012, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yakiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri iyi gahunda y’ubudehe. Ibihugu bya Togo, Repububurika ya Santre Afurika na Senegal byaje kuyigira ku Rwanda.

Muri buri karere muri dutatu twatoranijwe kubanza gukorerwamo inyigo y’imikorere inoze y’ubudehe, hazajya hafatwa imirenge ibiri y’icyitegererezo, abaturage bishyirireho gahunda zo kubateza imbere, banitoremo abakene bagomba kuba abagenerwabikorwa b’inkunga izatangwa na OIF.

Hari ibyiciro bitatu bizakoreshwamo iyo nkunga ya OIF irenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda; nk’uko byasobanuwe na Musine Juvenal, Umunyamabanga mukuru w’Urugaga IMBARAGA rw’abahinzi n’aborozi, rukaba arirwo rwatsindiye guhagararira iyo gahunda nshya y’ubudehe.

Yavuze ko abaturage bakeneye ahanini ibikorwaremezo cyane cyane amashanyarazi, amashuri, imihanda n’amavuriro.

Izindi gahunda z’ubudehe bwa OIF zirimo guteza imbere abagore n’urubyiruko, nko kubafasha mu mishinga y’ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, kuboha uduseke no kwihangira imirimo inyuranye; nk’uko Umunyamabanga mukuru w’Urugaga IMBARAGA yavuze.

Dr. Alivera Mukabaramba, Umunyabanga wa Leta muri MINALOC yavuze ko iyi gahunda y’ubudehe ya OIF idakuraho gahunda ya Leta isanzweho y’ubudehe mu mirenge izagenerwa iyo inkunga.

Yemeza ko ahubwo iyo nkunga izaza kunganira gahunda iriho yo kuzamura abaturage bakennye mu Rwanda, bagakomeza kuva munsi y’umurongo w’ubukene ukirimo abagera kuri 44%.

Umuryango wa Francophonie wibandaga ku guteza imbere guhanahana umuco hagati y’ibihugu bivuga Igifaransa, ariko ngo wasanze ikibazo gikomereye abaturage ku isi muri iki gihe ari ubukene burushaho kwiyongera; nk’uko Etienne Alingue, uhagarariye OIF mu bijyanye n’iterambere rirambye yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka