Umuryango TWUNGUBUMWE uhuza abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare

Umuryango TWUNGUBUMWE uri mu bikorwa byo guhuza abarokotse Jenoside yakorewe abatusi yabaye mu Rwanda mu 1994 n’abayigizemo uruhare bemeye icyaha bagafungurwa bo mu karere ka Bugesera.

Uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2003, warufite intego y’isanamitima ubumwe n’ubwiyunge mu baturage, gufasha inkiko Gacaca kugera ku ntego zayo zo kunga n’ubutabera, kurwanya ubukene ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA; nk’uko bisobanurwa na Niyomugabo Pascal umuyobozi w’uwo muryango.

Uwo muryango ufite abanyamuryango barenga ho gato 1200 umaze gukora amatsinda 18 agamije gubateza imbere abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare ariko bemeye icyaha bagasaba imbabazi bagafungurwa.

Niyomugabo Pascal, umuyobozi w'umuryango TWUNGUBUMWE.
Niyomugabo Pascal, umuyobozi w’umuryango TWUNGUBUMWE.

Aya matsinda ngo yagize uruhare mu gutuma babasha gusabana imbabazi no kuvugisha ukuri kubyabaye kuko abenshi byageze aho ntibishishanya nk’uko mbere bagitangira byari bimeze.

Ruhangintwari Narcisse wishe umuryango wa Mukansonera Augusta barimo abana be babiri, sebukwe, umugore w’umugabo wabo n’abana be babiri agira ati “Binyuze muri aya matsinda naje kubasaba imbabazi maze ngaragaza aho twataye imibiri yabo maze ishyingurwa mu cyubahiro none ubu tubanye neza”.

Binyuze kandi muri aya matsinda ngo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babashije gusaba imbabazi bamwe mubo bagiye bafungisha nyuma ya Jenoside, aho bagiye babafungisha basa n’aho babihimuraho kubera akababaro batewe n’ababiciye imiryango yabo.

Ruhangintwari yasabye imbabazi uwo yahemukiye muri Jenoside none babanye neza.
Ruhangintwari yasabye imbabazi uwo yahemukiye muri Jenoside none babanye neza.

Rimwe mu itsinda ryitwa DUHUMURIZANYE rikorera mu murenge wa Ngeruka, abarokotse Jenoside babashije gutanga imirima yabo maze ikoreshwa mu gikorwa cyo guhuza ubutaka hahingwa imyumbati kuri hegitari 8 none abarigize bakuyemo inyungu igera kuri miliyoni ebyiri.

Uretse abo kandi, abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ngeruka babashije kwibumbira mu kimina gitanga amafaranga 500 mu kwezi none ubu bageze kuri miliyoni enye, aho babashije kugura ikibanza no kubaka inzu y’ubucuruzi yo gukoreramo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abarokotse genocide yakorewe abatutsi bateye intambwe nini mu gushaka ko ubwiyunge bugerwaho,ariko usanga abagize ruruhare muri genocide bakora ibi batabikuye ku mutima n’ubwo atari bose,ariko byose ni urugendo rutoroshye byose tuzabigeraho kubera ubushake bwa politiki buhari bwo kunga no kongera kubanisha abanyarwanda neza.

rwigamba yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

http://www.inyarwanda.com/article/51750

Kumenya icyo ukwiye kwitura abakugirira nabi

yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ibi bintu mubyamagane kuko ari ugupfobya jenoside! Ngo uwo yahemukiye? Mwavuze se uwo yiciye?

Manenu yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

iri ni ishyano ryaguye i Rwanda mba ndoga Rwabugili! Ibi nyamara aho bituganisha muhatege yombi!!!!

Mukesha yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ntibyoroshye kubyunva!!!

thomas yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka