Umuryango RNUD ugaragaza imbogamizi zo kuba ururimi rw’amarenga rutaremerwa ku rwego rumwe n’izindi
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basanga hari imbogamizi zikomeye zituruka ku kuba ururimi rw’amarenga rutaremerwa gukoreshwa mu Rwanda ku rwego rumwe n’izindi ndimi zemewe, kuko hari serivisi nyinshi n’uburenganzira batabona mu buryo bwuzuye.
Basanga mu gihe inzego zibishinzwe zaramuka zemeje ko rukoreshwa mu buryo bweruye, nk’uko ururimi rw’Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda bikoreshwa mu nzego zitandukanye, abantu benshi bashishikarira kurumenya, bigatuma n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barushaho kwiyumva kimwe n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda mu iterambere ridaheza rishingiye kuri serivisi z’uburezi, ubuzima, imiyoborere n’ibindi.
Muhoza Ali wo mu Karere ka Musanze, agira ati: “Imbogamizi duhura na zo mpereye nko kuri serivisi zitangirwa kwa muganga, hari ubwo wakirwa na muganga yaba adasobanukiwe gukoresha ururimi rw’amarenga ntabashe kumenya ikibazo nyirizina uwamugannye afite, bikaba byanamuviramo kumwandikira imiti itari yo, cyangwa uwo wivuza afite ubwo bumuga yaba yanitwaje umuntu umusemurira, bikaba ngombwa ko amenya amabanga y’uburwayi bwe nyamara bitari ngombwa”.
Muhoza yongeyeho ati “Iyo abantu bivuza kwa muganga, batonda imirongo bakabaha na nimero babahamagariraho bivurizaho. Muri uko kubahamagara rero, umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, iyo ari we ugezweho ngo avurwe, ni gacye cyane azabasha kumenya ko ari we bagezeho akaba yageza na nimugoroba agitonze umurongo kuko muri kwa guhamagara nimero, we atabasha kumva. Dusanga rero izo ari zimwe mu mbogamizi zikomeje kutuzitira”.
Muhoza akomeza avuga ko atari mu rwego rw’ubuvuzi gusa bahura n’ibibazo nk’ibi kuko n’iyo bitabiriye izindi gahunda za Leta nk’Inteko z’Abaturage, Umuganda n’izindi, batabasha gusobanukirwa mu buryo bworoshye ubutumwa buzitangirwamo.
Cyo kimwe no mu mashuri, abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, bijya bibabera ingorabahizi kumenya ibyo mwarimu yigisha mu gihe atazi gukoresha ururimi rw’amarenga, bityo n’imyigire ntibashe kugera ku rwego rumwe n’abandi nk’uko binashimangirwa na Uwitonze Hesron, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe abantu bafite ubumuga.
Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) hamwe n’inzego zifite aho zihuriye n’amategeko, uburezi, ubuzima n’izindi zitandukanye, zamaze iminsi ibiri mu biganiro, bisozwa tariki 11 Kamena 2024, aho zareberaga hamwe icyakorwa n’ibikibura ngo ururimi rw’amarenga rwemerwe.
Samuel Munana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) agira ati: “Dusanga ururimi rw’amarenga ruramutse rwemewe, Leta igashyiraho imirongo n’uburyo rukoreshwamo, byatuma n’abantu bose bagira umuhate wo kurukoresha, bikagera no ku rwego rungana n’urw’izindi ndimi nk’Igifaransa, Ikinyarwanda n’Icyongereza”.
Yongeyeho ati “Gusa iyo urebye ibyo twagiye dukora yaba ubuvugizi n’ibindi byose bisabwa twagiye twuzuza, ubona ko kurwemeza ku mugaragaro bikomeje gutinda. Aha rero twahuriye hamwe ngo turebe ni iki gisabwa, ni ibiki bigenderwaho mu rwego rw’amategeko cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose, ngo ururimi runaka rwemerwe.”
“Hano kandi turanisuzuma ngo turebe, ku ruhande rwacu hniha twaba hari ibyo tutaruzuza cyangwa tutaranoza inzego zashingiraho zikaba zarwemeza nk’ururimi abantu bakwigishwa mu mashuri, n’izindi serivisi, ku buryo ruba ururimi abantu basobanukiwe kandi bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi”.
Mussolini Eugene, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko uhagarariye Abafite Ubumuga, yigeze gutangaza mu bihe bishize ko icyizere gihari cyo kuzagera ku ntambwe nziza yo kuba ururimi rw’amarenga bizagera igihe rukemerwa nk’uko n’izindi ndimi zivugwa mu Rwanda zemewe, ariko ngo ibyo ntibyakwikora mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa ibiri kuko bisaba urugendo kandi ruhuriweho.
Nubwo nta mibare ntakuka irashyirwa ahagaragara y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda kuko inzego zirimo na RNUD zikiyikusanya, ngo nibura ntibari munsi y’ibihumbi 40.
Ni abantu Mukampazimaka Sawuda, Umuyobozi wungirije wa RNUD, agaragaza ko bafite imigambi y’ahazaza mu buryo bwagutse kandi yagira akamaro mu guteza imbere iterambere ry’u Rwanda akamaro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbashimiye uburyo mudahwema kugaragaza umuhate wanyu muvuganira imbaga y’abanyarwanda.
Mubyukuri abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’imbogamizi nyinshi zitandukanye,bimwa serivise bitewe nuko ntawubafasha muri urwo rugendo. Muzakore ubuvugizi muburezi kuko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barakirwa ariko kubigisha bikagorana, mubyukuri hari abize uburezi budaheza muri kaminuza Bazi n’uburyo bafashamo abo banyeshuri bagatsinda neza. Mugushyira abarimu mumyanya harebwe uburyo bajya bohereza abo barimu mu BIGO byakira abo banyeshuri. Murakaze!