Umuryango nyarwanda wigeze kuzima urongera urazuka – Migeprof

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere, isanga nyuma y’imyaka mirongo itatu n’umwe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe imiryango mu Rwanda, uyu munsi hari inkuru yo kwishimira, kuko imiryango yazanzamutse, ikiyubaka.

Ubu ni ubutumwa bwaje kuri uyu wa 15 Gicurasi, aho isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiryango.

Uyu munsi washyizweho kugira ngo wongere kwibutsa isi ibibazo imiryango ihura nabyo.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda Batamuriza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere, MIGEPROF yavuze ko Abanyarwanda bagomba kurenga ibibazo imiryango ihura nabyo, bakita ku byo imiryango imaze kugeraho.

Yagize ati” twe nk’abareberera imiryango turenga ibibazo tukareba icyo dusabwa kugira ngo dukomeze gutuma umuryango nyarwanda uba ishingiro ry’iterambere, ukaba uteye imbere, umeze neza ku buryo n’igihugu kimera neza biturutse kuri wo.”

Batamuriza yakomeje agira ati ”Kwita ku muryango ntabwo bireba urwego rumwe gusa kuko iyo tureba umuryango, tuwubona mu nguni zose: mu burezi, mu buzima, mu buhinzi , ndetse no mu iterambere. Iyo tubona ko abantu bose babarizwa muri izi nguni zose baturutse mu miryango biduha ishusho y’uko umuryango umeze.”

Yasobanuye kandi ko iterambere ry’igihugu ari ryo rigaragaza ishusho y’umuryango, aho yagize ati “twavuga ko umuryango wazimye ukongera ukazuka kuko nyuma y’imyaka 30 turebye umuryango nyarwanda tubona uhagaze neza kubera ubudaheranwa. Umuryango nyarwanda wanze guheranwa ahubwo ubaho, urakora, amashuri araza turiga, turongera tubona ubuzima mu gihugu.”

Avuga ko iyo basuzuma ibyagezweho mu muryango barebera mu bipimo bitandukanye by’iterambere. Aha yatanze urugero rw’uburezi bw’umwana w’umukobwa butashobokaga kuko ababyeyi bumvaga ko kwiga bitareba umukobwa, ariko ubu kwiga bikaba ari ibya buri wese.
Aha kandi yavuze n’ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuhinzi n’ibindi bikorwa by’iterambere, aho usanga abantu, kandi “baturuka mu miryango.”

Icyakora Batamuriza yanavuze ko n’ubwo bimeze bityo hari ibikibangamiye umuryango.
Icya mbere kuba hari abadafite icyo bakora usanga bapfa ubusa, aka wa mugani ngo “abasangiye ubusa bitana ibisambo” bivuze ko iyo buri wese afite icyo akora umwe akabyuka akajya mukazi n’undi bikaba uko abana nabo bakajya ku ishuri buri wese ari mu nshingano ze nta dukimbirane tuba hagati mu miryango.

Agira ati “Iyo abantu bafite akazi, nta mwanya wo gupfa ngo imbeba inyuze hariya murusika rw’epfo cyangwa ruguru.”

Yongeyeho ko kubona ikintu umuntu akora kikamutwara imbaraga z’amaboko, iz’ubwenge bimwima umwanya wo kujya mu bindi bidafite akamaro.

Icya kabiri imryango ibangamiwe no kuvuga ngo mbone bucya iterwa n’amikoro make, aho usanga umuntu aryamye adafite icyo kurya, ariko atanazi icyo azarya ku munsi ukurikiraho.
Agira ati “usanga umuntu aryamye ariko atazi uko ejo bizagenda, uriye saa sita ntamenye ngo ku mugoroba biragenda bite, warya nimugoroba ukibaza niba ejo uzarya, wabona amafaranga y’ishuri y’abana y’igihembwe ugasigara wibaza aho ay’ikindi azava . Byanze bikunze urahangayika.”

Uwo muhangayiko rero ngo ni wo utuma umuryango udatekana. Iyo abantu bananiwe guhuza ibyo byombi amikoro ndetse n’ubuzima bw’urugo niho amakimbirane aza ni na yo mpamvu abantu bagiye gushinga urugo badakwiye kurushinga ari nk’impanuka.

Kubwa Batamuriza ngo ibyiza ni uko imiryango yaganira kuko ni byo byubaka kuko n’ibihugu iyo bikeneye imikoranire biraganira, bityo rero, n’ababana mu nzu imwe ntibananirwa kwicara ngo bapangire ubuzima bw’icyo gisenge batuyemo.

Agira ati “ni ngombwa ko abantu babiri bahuye bakuze bicara bakaganira bakongera bakareba bati intego zacu ni izihe? nari nkwitezeho iki? wari unyitezeho iki? urugo turi kurutwara gute, ese uru rugo ruri mu zishyigikira iterambere ry’igihugu cyangwa rurisubiza inyuma?”

Abagize umuryango baganira babigambiriye

Batamuriza atanga inama y’uko umuryango wakabaye uganira agira ati “Ikiganiro kirategurwa kikagira insanganyamatsiko n’intego kandi kuganira kwiza si ugushinjanya ni ukuvuga ngo urabyumva ute? umwe akabwira undi uko abyumva bagafata umwanzuro kandi bigakorwa mu ituze. Kandi iyo munaniwe kumvikana mushobora gusubika.”

Batamuriza yagarutse ku biri kumunga umuryango birimo ikintu cyo kuvuga ngo ntamwanya hakabura n’umwanya w’ikibanze. Ati”Akazi dukora kakadufashije kuzuza inshingano zacu zo kwita ku burere bw’abo tubyara.”

Yongeyeho ko gucana inyuma kw’abashakanye nacyo kiri kwangiriza umuryango. Ibyo byiyongeraho gukoresha nabi itangazamakuru , imbuga nkoranyambaga aho umuntu agenda akimena inda ugasanga ibyakabaye bifasha gutera imbere niba ari telefoni, murandasi ni byo bisenya.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’imiryango, uyu mwaka iragira iti” Ibiganiro byiza ni ryo reme ry’umuryango.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka