Umuryango nyarwanda urasabwa guhumuriza abana batewe inda

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, barasaba umuryango nyarwanda by’umwihariko abantu bakuru kwishyira mu mwanya wabo, bakabahumuriza kuko ibyababayeho batabyikururiye, kuko kubahoza ku nkeke bibongerera ihungabana.

Umuryango nyarwanda urasabwa guhumuriza abana batewe inda
Umuryango nyarwanda urasabwa guhumuriza abana batewe inda

Uwimana Angelique (izina twamuhaye) wasambanyijwe aterwa inda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bikamuviramo kureka ishuri burundu, avuga ko ibyamubayeho byamuhungabanyije.

Kuri ubu uyu mukobwa kimwe n’abandi 200 bafashwa n’umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, aho bahabwa inyigisho zitandukanye ku buzima bw’imyororokere, ihohoterwa n’ihungabana hakiyongeraho kuba babumbirwa mu matsinda yo kwizigamira abandi bakaba bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kubona uko batunga abo babyaye.

Mu Karere ka Gatsibo izi nyigisho zihabwa aba bakobwa ndetse n’ishuti z’imiryango mu Mirenge ya Kabarore na Murambi.

Uwimana avuga ko izi nyigisho zifite kinini zamwunguye, kuko uretse kuba we ubwe yarabashije kwiyakira ngo ashobora no gufasha mugenzi we bahuje ikibazo, kuko yamenye ibimenyetso by’ihungabana n’uko yafasha ufite icyo kibazo.

Avuga ko we na bamwe muri bagenzi be bagiye bahura n’ihungabana, kubera kutakira ibyababayeho ndetse n’irindi baterwa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu kandi bakuru, babafata nk’ibicibwa cyangwa ibyomanzi.

Asaba umuryango nyarwanda kujya babatega amatwi bakumva agahinda kabo, bakabahumuriza aho kubafata nk’ibicibwa kuko bibongerera ihungabana.

Ati “Hari aho usanga umwana wahohotewe nk’aho wakumvise ko ibyamubayeho nta ruhare yabigizemo nawe ukamwongerera, ukamuhoza ku nkeke umubwira ngo uri ikigoryi n’ubundi nararumbije, bigatuma ntacyo yageraho kubera ahora ahungabanye.”

Akomeza agira ati “Umuryango nyarwanda ukwiye kwishyira mu mwanya wacu bakatwumva, bakaduhumuriza, bakadufata nk’abana babo bisanzwe kuko n’ubundi ntitwaciye inka amabere natwe ntabwo twabyikururiye.”

Mugenzi we twahaye izina, Mbabazi Hurriet, we aracyagaragaza ihungabana n’ubwo amaze imyaka ibiri abyaye.

Iri hungabana rigaragarira mu mvugo ye, ariterwa ahanini no kuba ntawumwitaho cyangwa ngo amufashe kurera umwana we ndetse n’uwamuteye inda, akaba ntacyo amufasha nyamara ngo yaranze kumurega kugira ngo arebe ko yajya amuha ubufasha.

Yagize ati “Umuryango wandeze ntabwo ukennye ariko uburyo mbayeho buragoye, iwabo w’uwanteye inda rimwe na rimwe bampa utwambaro tw’umwana, umuhungu we yaratorotse uretse ko nanze kumutanga kugira ngo batazamufunga nkibabariza umwana, none na we ndamuhamagara ariko ntacyo ashobora kumfasha habe.”

Icyakora avuga ko aho atangiriye guhura na bagenzi bahuje ibibazo atangiye kugenda yiyakira.

Umukozi wa Empower Rwanda, Mbabazi Allen, avuga ko ibiganiro bihuriza hamwe inshuti z’imiryango n’abana bahohotewe bagamije kubafasha kwiyakira, ariko n’inshuti z’imiryango zigafasha gukemura ibibazo biri mu muryango kuko kenshi ariho haturuka ihohoterwa ry’abana.

Ati “Inshuti z’umuryango tuzitezeho kujya kwigisha, gukurikirana no guhererekanya amakuru, ahagaragaye ihohoterwa ritekemukira mu rwego rwabo, babigeze ku rwego rwisumbuye, hagamijwe gukumira iryo hohoterwa.”

Gatsinzi François avuga ko abafite ihungabana bakunze kwakira kwa muganga ari abashakanye baba bafitanye amakimbirane
Gatsinzi François avuga ko abafite ihungabana bakunze kwakira kwa muganga ari abashakanye baba bafitanye amakimbirane

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore, Gatsinzi François, avuga ko ibyiciro by’ihungabana bakunze kwakira kwa muganga ngo ni irikomoka mu muryango ku bashakanye.

Avuga ko inshuti z’umuryango zigize ubumenyi ku ihohoterwa n’ihungabana, bashobora gufasha mu kubikumira.

Yagize ati “Iyo bagize ubumenyi bibafasha kuganiriza ingo zifite amakimbirane byananirana kwa muganga tuba duhari tukabafasha hirindwa ko byavamo ihungabana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka