Umuryango Good Windows urahakana ko nta kimenyane cyabaye muri gahunda ya girinka

Ubuyobozi bw’umuryango Good Windows uratangaza ko nta kimenyane cyabaye mu gikorwa cyo gutanga inka ku bakene bo mu karere ka Muhanga na Ruhango.

Bamwe mu baturage baturanye n’abahawe inka bo batangazaga ko nta mucyo wabaye mu gutanga izi nka kuko bavuga ko abahawe inka atari bo bakene ahubwo ngo bahisemo bashingiye ko umuntu ari umuyisilamu cyane ko uyu muryango ugizwe ahanini n’abo mu idini ya Islamu.

Umuyobozi wungirije w’umuryango Good Windows, Sheikh Nsabimana Abdu, ahamya ko nta kimenyane cyabaye muri uku gutanga izi nka kuko ngo atari bo bakoze amahitamo ko ahubwo bifashishije inzego z’ubuyobozi cyane cyane izo ku mudugudu kuko aribo baba bazi neza abakennye kurusha abandi.

Tariki 01/04/2013, umuryango Good Windows watanze inka 45 mu karere ka Muhanga.
Tariki 01/04/2013, umuryango Good Windows watanze inka 45 mu karere ka Muhanga.

Sheikh Nsabimana yongeraho ko nubwo bafitanye imikoranire myiza n’urwego rw’akarere, iyo baboherereje irisiti y’abagomba gufashwa nabo ubwabo bajya gukora isuzuma kugira ngo barebe niba koko nta buriganya bwabayeho.

Nsabimana avuga ko uyu muryango washinzwe kugirango ufashe Leta y’u Rwanda kuzuza zimwe muri gahunda yiyemeje nko guteza imbere abaturage mu iterambere. Ukaba umaze hafi umwana ushizwe. Bamwe mu baterankunga bawo bakaba bakomoka mu gihugu cya Katali.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nubwo nyine muri iyi minsi abasilamu bari kwitwara nabi kubera cash iby’ikimenyane ni rusange mu Rwanda. Kuba habamo amarangamutima byo ntawabishidikanyaho. Mureke kubashotora badakora bya bindi bajya bakora ba dis!! Murumva mudatinye abiturikirizaho ibisasu! aha jye nifitiye agahanga gato ra reka nkarinde uruguma. Mukore ibyo mushatse nabo mufasha nabanyarwanda ariko muduhe amahoro

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Muri iyi nkuru hari aho mwavuze ngo:’’Sheikh Nsabimana yongeraho ko nubwo bafitanye imikoranire myiza n’urwego rw’akarere, iyo baboherereje irisiti y’abagomba gufashwa nabo ubwabo bajya gukora isuzuma kugira ngo barebe niba koko nta buriganya bwabayeho" bishatse kuvuga se ko baba bagiye gushaka ukuri kuruta ugutanzwe n’Ubuyobozi? ahubwo baba bagiye gushyiramo abo nabo bashaka" ibyo byo birumvikana neza! kandi ubufasha buteza amakimbirane nabwo ndumva ntacyo bumaze mu banyarwanda! ahubwo ndumiwe pe!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka