Umuryango GLIHD urashaka gukuraho akato gahabwa abakora uburaya

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu n’iterambere mu biyaga bigari (GLIHD), urasaba ko amategeko ahana abakora uburaya yahinduka kuko hari aho abashyira mu kato.

Tom Mulisa umuyobozi w'umuryango GLIHD
Tom Mulisa umuyobozi w’umuryango GLIHD

Umuryango GLIHD watangeje ibi,ubwo wahuguraga abanyamakuru ku kato n’ihezwa bihabwa abakora uburaya n’uburyo byarwanywa, itangazamakuru ribigizemo uruhare, ku wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017.

Umuyobozi wa GLIHD, Tom Mulisa avuga ko hari aho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda atiza umurindi ako kato gahabwa abakora uburaya, nko mu ngingo yacyo ya 205.

Agira ati “Hari ingingo zivuga ko ufatiwe mu buraya ategekwa kutava cyangwa kutajya ahantu runaka, agategekwa kwivuza ndetse no gufungwa bikaba byazamo. Ibyo byose biri mu bintu bituma ka kato kagira imbaraga, bityo n’abantu bamubona bakamuheza muri ka kato.”

Akomeza avuga ko bateguye inzandiko zisaba ko ibyo byahinduka kandi ngo bafite icyizere kuko n’ubundi igitabo cy’amategeko ahana kirimo kuvugururwa.

Ati “Hari ibyo twanditse tugiye gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko vuba. Ntekereza ko ivugurura ririmo gukorwa ry’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, rizajyana no gukuramo ingingo zijyanye no guhana indaya, hakarebwa ubundi buryo zagororwa zihangirwa imirimo ariko ibihano bikavanwaho.”

Yongeraho ko ikindi gituma ako kato kabaho ari umuco w’Abanyarwanda, utuma abantu bafata uburaya nk’umwuga udasanzwe kandi mubi.

Umwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa, Marie Anne Dushimimana avuga ko bungutse byinshi ku bijyanye n’amategeko bakaba bagiye kubigeza ku baturge ngo ako kato gakomeze karwanywe.

Agira ati “Nungutse byinshi ntari nzi cyane cyane ibijyanye n’amategeko. Ubu tugiye kubyandika, abakorera amaradiyo na televiziyo babivuge cyane ko itangazamakuru rifite kwigisha mu nshingano zaryo, bityo bigere ku baturage benshi bitume n’ako kato gacika kubera ubuvugizi.”

Ubuyobozi bwa GLIHD buvuga ko nyuma yo guhugura abanyamakuru, buzagera no ku bandi baturage bubakangurira kumenya amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka