Umurwayi wa Diyabete akenera indyo yuzuye mbere yo kwipimisha no gufata inshinge za ‘Insuline’ buri munsi

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Umuryango Geraldine Trada Foundation (GT Foundation) watanze inkunga ku miryango 15 itishoboye ifite abana barwaye diyabete yo mu bwoko bwa mbere bivuriza ku Bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Bafashijwe kubona ibibatunga kugira ngo babashe gufata imiti neza
Bafashijwe kubona ibibatunga kugira ngo babashe gufata imiti neza

Abagenerwabikorwa barimo ahanini abana basuzumwe diyabete yo mu bwoko bwa mbere. Inkunga bahawe irimo ibikenerwa by’ibanze nk’ibiribwa bitandukanye n’ibikoresho by’isuku.

Indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa mbere ni indwara idakira, aho urwagashya rutanga ‘insuline’ nkeya cyangwa ntirunayitange, bityo imisemburo y’ibitunga umubiri ntiboneke.

Biba bisaba abarwayi b’iyi ndwara kwitera inshinge zibafasha kenshi ku munsi. GT Foundation yagiye itera inkunga bamwe muri aba barwayi kuva mu 2019 ibaha ibikoresho byo kwipimisha n’ibiribwa by’ingenzi.

Tracy Mutesi washinze GT Foundation, agira ati “Diyabete yica abantu bakennye badashobora kwipimisha buri gihe no kurya neza mbere yo gufata inshinge za insuline.

Bahawe ibyo kurya
Bahawe ibyo kurya

Ni yo mpamvu dukora kugira ngo dushyigikire aba barwayi kugira ngo bashobore guhangana n’iki kibazo dutanga ibikoresho nkenerwa mu biribwa, tubigisha kandi tunabunganira kugira ngo babashe kubona ibikoresho byo kwipimisha”.

Kuringaniza isuzuma ry’amaraso na glucose (isukari) isanzwe, inshinge nyinshi za buri munsi, gushaka ibiryo byiza n’ibikorwa by’umubiri biba bisaba aba barwayi bakennye cyane kubona ubufasha mu mibereho kugirango babashe kugira ubuzima bwiza.

Ni yo mpamvu GT Foundation yafashe iya mbere kugira ngo ijye yita ku barwayi nk’aba by’umwihariko abafite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa mbere.

Mugabo na mushiki we muto ni bamwe mu basuzumwe, bombi barwaye diyabete yo mu bwoko bwa mbere bakiri bato cyane. Uhereye ku mibereho mibi, bivuze ko badafite uburyo bwo kwivuza bukenewe mu gucunga indwara nk’ibipimisho n’ibiribwa byuzuye bya buri munsi.

Bavuga ko bibagora cyane kubona uburyo bwose bwo kwiyitaho bityo ko kubona umuryango nka GT Foundation ari iby’agaciro.

Kelia w’imyaka 12 ati “Abaganga bacu batubwira ko mbere yo gutera inshinge, tugomba kubanza kurya, ariko akenshi umuryango wacu ntushobora gutanga ibiryo igihe cyose dushonje. Ndashaka gushimira GT Foundation ku nkunga yabo y’ibiribwa. Ubu papa ntazahangayikishwa n’aho twakura ibiryo muri uku kwezi kuko twabihawe”.

Dr. Innocent Ndagijimana, inzobere mu kuvura aba barwayi agira ati “Diyabete ni umutwaro ku buzima bwose ku muntu no ku muryango we kuko ari indwara idakira , bisaba ubushobozi, inama za muganga za buri munsi no kubahiriza cyane imiti, indyo na siporo.

Ndashimira GT Foundation kuba yarateye inkunga abo barwayi kuko benshi muri bo ari abakene”.

Yibukije abarwayi ko bafite ibyago byo kwandura COVID-19 niba batubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwikingira bakaraba intoki buri gihe kandi bambaye udupfukamunwa igihe cyose bari mu ruhame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NITWA KANUMA NTUYE USA Corolado, IBANGA RYO GUKIRA DIABET NUKUMENYA UKO WITWARARIKA KU MIRIRE, IKINDI AMAZI AHAGIJE, BIZATUMA USUNIKA IMINSI, GUSA HARI LEAVES NAKORESHEJE BAFATA MU MAZI ASHYUSHYE 1Liter per day BYATUMYE ISUKARI YANJYE IJYA KU MURONGO NEZA UBU SINKITERA NAWUKUYE MU RWANDA +250 0788354951

Jeremia yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

Mwaramutse, NUKURİ NTABWO BYARİ BİNYOROHEYE, ARİKO BAVANDİ, NARİ NDWAYE DİYABETE MVA KUBİNİ NJYA KU NSHİNGE MANA YANJYE! UMUBİRİ WANJYE WARAHAHAMUTSE, KANDİ MUBUZİMA BUSANZWE NANGA URUSHİNGE KUVA MUBWANA. GUSA TWARİMO TUGANİRA AHANTU TUVUGA İBYİYİ NDWARA BAMPA NUMBER Z’UMUNTU WAKİZE DİYABETE.NAHİSE MUVUGUSHA AMPA UBUHAMYA BUHAGİJE.YAMPAYE NUMERO Y’UWAMUVUYE TURABONANA UBU NARAKİZE BYOSE NDARYA NKAVUTURA ARİKO ARAHENDA. MUHAMAGARE MWUMVİKANE.0783887766.

Isaac yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

##TWITE KUBUZIMA BWACU# +250783887766
.⬇️⬇️.
Tubafitiye supplement zizewe mukuvura ndetse no kurinda umubiri.
✅ Kumuntu wazahajwe nubwandu, infection, Umuvuduko w’amaraso, kuringaniza amasukari ......ni kubufatanye na Dynapharm international.
⬇️⬇️Call or WhatsApp (+250783887766)#we deliver

dynapharm international yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Urwagashya rukora amaraso, Impindura igakora insuline

Vincent yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka