Umurwanyi wa FDLR yagaragaje uburyo FDLR ifasha FARDC kurwanya M23

Umusirikare wa FDLR witwa Mapendo Prosper Mutimapembe avuga ko yarwanyije M23 mu ntarambara iheruka kubera Kanyarucinya na Mutaho igahuza inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO).

Mapendo Prosper watashye mu Rwanda tariki 30/09/2013 avuye mu mutwe wa FDLR avuga ko yafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kurangiza urugamba rwa Kanyarucinya aho yari kumwe n’abandi bacomando ba FDRL bagera kuri 300.

Mapendo wambaye ishati y'ubururu ari kumwe n'Umunyarwanda wari mu ngabo za Congo.
Mapendo wambaye ishati y’ubururu ari kumwe n’Umunyarwanda wari mu ngabo za Congo.

Mapendo avuga ko abo basirikare ba FDLR barimo 100 bari bavanywe Tongo hamwe na batayo ya CRAP isanzwe ikorera Nyiragongo ubu iri Kamahura hafi y’ibirindiro bya M23 i Kibumba.

Mapendo avuga ko aho babaga i Tongo bakorana n’ingabo za Leta ya Congo, uretse ko ingabo za Leta ziba mu mijyi naho FDLR ikibera mu ishyamba i Tongo kugira ngo ikome imbere ingabo za M23 zishobora kuhafata.

Mapendo avuga ko mbere y’uko intambara yo kurwanya M23 itangira, ngo muri FDLR habanje kuba inama yabereye i Masisi yitabirwa n’abayobozi bose ba FDLR iyobowe na Gen Mudacumura kandi iyo nama yabereye mu muhezo, irangije bazana ingabo 100 za FDLR nawe yajemo gufasha ingabo za Leta ya Congo guhangana na M23.

Mapendo ari kumwe n'abandi barwanyi ba FDLR batashye.
Mapendo ari kumwe n’abandi barwanyi ba FDLR batashye.

Mapendo akomeza avuga ko ku rugamba mu misozi ya Mutaho yahasanze batayo CRAP ya FDLR igizwe n’abakomando iyobowe na Col Ruhinda n’ubu uba i Sake hafi y’ingabo za MONUSCO ziri muri Brigade yaje kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Ku rugamba ngo Col Ruhinda yari yungirijwe na Col. Vumiriya na Maj. Hodance kandi ngo ingabo za FDLR nizo zashyirwaga imbere zigahabwa ibikoresho ubundi zikarwana mu gihe ingabo za Leta zari zaraje ari nyinshi zabaga zibereye inyuma.

Mapendo avuga ko ubwo M23 yasubiraga inyuma ingabo za FDLR ziri muri Batayo ya CRAP zahagumye n’ibikoresho bya gisirikare zahawe naho abari baravuye i Tongo basubirayo kugira ngo bazakomeze gukumira M23 itazafata utundi duce hafi ya Tongo na Mabenga.

Mapendo ari mu modoka n'umugore we bagiye mu kigo cyakira abavuye ku rugerero i Mutobo.
Mapendo ari mu modoka n’umugore we bagiye mu kigo cyakira abavuye ku rugerero i Mutobo.

Mapendo avuga ko ubwo urugamba rwari rurangiye basubijwe i Tongo yahise asaba uruhushya rwo kujya kwirebera umugore we wari ahitwa i Kabaragasha maze ahita yishyikiriza umutwe wa MONUSCO kugira ngo umufashe gutaha mu gihugu cye.

Ubusanzwe Mapendo avuka mu karere ka Nyabihu akaba yaragiye muri Congo ajyanye n’ababyeyi be bagiye gushaka amasambu i Masisi afatwa na FDLR imushyira mu gisirikare kuva 2005, agarutse mu Rwanda amaze imya 13 aba mu mashyamba ya Congo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

KUKI IBI VYOSE BIBA UKU MBEGA BIBAZAKO ISI IDAFISE UWAYIREMYE SHA MURAGABE IYABA MWARI MUZI UBWENGE BURI MURUBUTUMWA MWAHINDUKIYE MWESE

HAVYARIMANA JEREMIE yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Abarabavamwo, Alis avugira Fdlr hari ico uhindura kuri iyi nkuru ko mbona udakunze ivyo uyu mujeune avuze kandi arivyo nyiri ubyite yabayemwo. Erega ukuri ni ukuri!!!

julia yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Benshi batahuka baba bazi ukuri ni uko batinya kubivuga, kubera ubwoba baba baratewe na FDLR na FARDC!! Naho ubundi bo wagira ngo bavanze ingabo neza neza.

sibomana yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

NUKO YATASHYE UBWO ARAGIRANGO BAMUSHIME KO YATANZE AMAKURU MEZA RERO INDA ZA BA WE???

ALIS TOGETHER yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

FARDC Ntiyabaho idafite FDLR, kimwe nuko FDLR batabaho badafite FARDC! Bose barakenerana, bakanakorana. Ntihazagire abatujijisha.

Maria yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka