Umurenge wa Kirehe niwo watwaye igikombe cy’imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe

Mu gusoza imikino yahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe niwo wegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru nyuma yo gutsinda umurenge wa Nyarubuye igitego kimwe ku busa mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu mukino wabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 03/03/2013. Umurenge watsinze wahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 70 y’amanyarwanda.

Abakinnyi b'ikipe ya Kirehe bishimira igikombe.
Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe bishimira igikombe.

Mugabo Frank ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko kuba amakipe y’imirenge yaritabiriye iri rushanwa ari ibigaragaza ko bitabira ibikorwa bitandukanye biri muri gahunda za leta kandi abasaba gukomeza kuzitabira kuko aba ari umwanya nyawo abaturage bahuriramo n’abayobozi bagasabana, bakaganira kuri gahunda za leta n’iz’ubbuzima busanzwe.

Umurenge wa Kirehe wahawe igikombe uhembwa n’amafaranga ibihumbi 70, ikipe ya kabiri y’umurenge wa Nyarubuye ihabwa ibihumbi 50, ikipe ya gatatu yo mu murenge wa Mahama ihabwa ibihumbi 30 naho ikipe ya kane yo mu murenge wa Kigarama ihembwa amafaranga ibihumbi 20.

Bwana Mugabo Frank akomeza avuga ko icyo abitabiriye aya marushanwa bakwishimira muri rusange ko ari ukwimakaza imiyoborere myiza mu karere no mu gihugu muri rusange.

Umuyobozi w'umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Apolinaire hamwe n'ikipe y'umurenge.
Umuyobozi w’umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Apolinaire hamwe n’ikipe y’umurenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kirehe, bwana Nsengiyumva Apolinaire yabwiye Kigali Today ko kuba umurenge wa Kirehe utwaye igikombe cy’imiyoborere myiza bizajyana no guharanira koko ko imiyoborere myiza idasubira inyuma, igikombe cyo mu mikino kikajyana no gutsinda mu bindi byose.

Ngo batwaye igikombe kuko abayobozi b’umurenge n’abaturage babaye hafi y’abakinnyi akaba yemeza ko ibi bizakomeza gufasha uyu murenge no mu bikorwa bitandukanye birimo kwigisha abaturage gahunda zose za Leta aho bamaze gusobanukirwa ibyiza by’imiyoborere myiza. Uku kwezi kwahariwe imyoborere myiza kukaba kuzasozwa ku itariki 15/03/2013.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko Gitifu.

yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka