Umurenge wa Kinigi wakusanyije miliyoni 6 n’ibihumbi 345 y’ikigega AgDF

Bamwe mu bafite ibikorwa mu murenge wa Kinigi uturiye pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze, baravuga ko banze agasuzuguro k’abanyamahanga maze batanga amafaranga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 345 mu kigega Agaciro Development Fund.

Ubwo bakusanyaga aya mafaranga kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012 aba baturage bashimiye Leta y’u Rwanda idahwema kubazanira gahunda nziza, zigamije gutera imbere igihugu n’abaturage, ari nako biha agaciro.

Aba baturage kandi bashimiye Perezida Paul Kagame uburyo ahora abasaba gukura amaboko mu mifuka maze bagakora.

Ruberwa Roger, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, avuga ko ibanga ryakoreshejwe kugira ngo abaturage bashyire mu bikorwa gahunda za Leta, ari uko begerwa kandi bakanahabwa serivisi nziza.

Ati: “uko dukorana nabo bituma biyumva muri Leta yabo, bakumva bafite umutekano, bityo bakitabira gahunda zigamije kubateza imbere”.

Abaturage batandukanye bafite ibikorwa bikorerwa mu murenge wa Kinigi nk’abahinzi, abacuruzi, abanyamakoperative nibo bakusanyije amafaranga yabonetse none.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

congz abanyakinigi, mwihesheje agaciro kandi nubusanzwe muragasanganwe.

kk yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka