Umurenge wa Kicukiro washimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umuturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bushima uruhare abafatanyabikorwa bagira mu bikorwa biteza imbere umuturage.

Abafatanyabikorwa bashimiwe by’umwihariko mu gitaramo cy’Umuganura cyabereye muri uwo Murenge tariki 04 Kanama 2023.

Abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa bahawe ibyemezo by'ishimwe
Abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa bahawe ibyemezo by’ishimwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, avuga ko bateguye Umuganura wihariye bakoranye n’abafatanyabikorwa.

Ati "Twabiteguye kugira ngo dushimire abafatanyabikorwa kubera uruhare rwabo mu musaruro twagezeho mu mwaka w’imihigo ushize."

Mu byo bishimira bagezeho abafatanyabikorwa babigizemo uruhare bigaragara mu ngeri zitandukanye haba mu bukungu, mu mibereho myiza, ndetse n’imiyoborere myiza.

Abafatanyabikorwa bashimirwa ko bafashije abaturage batishoboye babatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Umurenge wa Kicukiro kandi ushima uruhare rw’amadini n’amatorero mu gukora ubukangurambaga bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ibyo ngo byatumye Umurenge wegukana igikombe cy’ubwisungane mu kwivuza haba ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Abafatanyabikorwa bashimirwa uruhare rwabo mu kubakira abatishoboye, gufasha abanyeshuri badafite ibikoresho, gufasha mu kurangiza imanza bakangurira abaturage gukemurirwa ibibazo badasiragiye mu nkiko, ndetse bagashimirwa n’uruhare rwabo muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni byo Gitifu Mukandahiro yagarutseho ati "Navuga ko uyu munsi mu Murenge wa Kicukiro urwego duhagazeho mu bumwe n’ubwiyunge, ntabwo ari ibintu byikoze, ahubwo ni uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutuma Abanyakicukiro baba bamwe bagashyira hamwe. Ni cyo gituma n’uyu musaruro twishimira uyu munsi, tuwukura muri ubwo bufatanye no gushyira hamwe tutarangwa n’amacakubiri."

Bishop Rose Karasanyi
Bishop Rose Karasanyi

Bishop Rose Karasanyi uyobora ihuriro RIC ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu Murenge wa Kicukiro, na we yishimira ibyo bakora mu iterambere ry’Umurenge.

Ati "Twagize uruhare mu gushakira mituweli abatayifite, twahuje imbaraga mu kubakira umuturage tumufasha gutura heza, twakanguriye abo tuyobora kujya muri EjoHeza, rero tuzakomeza gufatanya n’Umurenge wacu kugira ngo ukomeze utere imbere."

Yongeyeho ati "Hari n’abo twubakiye ubushobozi tubaha amafaranga kugira ngo babashe gukomeza bizinesi bari barimo. Twagize n’uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima. Ingamba dufite ni ukurushaho gukora byinshi byiza, dukangurira n’abasigaye kujya muri gahunda yo kwizigamira ya EjoHeza, gukangurira abantu kugira mituweli, dusenga Imana ariko dushishikariza n’abatugana gukora imirimo ibateza imbere."

Anonciata Uzamukunda (uri hagati) hamwe n'abandi banyamuryango ba Koperative KOVEBRAKI bishimiye ishimwe bagenewe n'Ubuyobozi bw'Umurenge
Anonciata Uzamukunda (uri hagati) hamwe n’abandi banyamuryango ba Koperative KOVEBRAKI bishimiye ishimwe bagenewe n’Ubuyobozi bw’Umurenge

Anonciata Uzamukunda ni umuyobozi wa Koperative KOVEBRAKI icuruza amakara ku isoko rya Zinia, abagize iyo koperative 27 bakaba bashimiwe nka bamwe mu bafite ibikorwa biteza imbere Umurenge. Kuba Umurenge wabatekerejeho ukabahuriza hamwe ukabashimira ngo byabanejeje cyane nk’uko umuyobozi w’iyi Koperative abivuga.

Ati "Kuba Umurenge waradutekerejeho ukatugenera impano byatunejeje nkatwe Abamama turashimira ubuyobozi bushyigikira ibyo dukora kuko badushishikariza kwishyira hamwe kandi bukatuba hafi, tugakora mu buryo busobanutse, tugateza imbere imiryango yacu. Badushishikarije kujya muri EjoHeza turizigamira, tubasha kubona ubushobozi tugahahira imiryango yacu tukabona n’amafaranga y’abanyeshuri tubikesha imikorere myiza ya koperative. Ingamba dufite mu minsi iri imbere ni izo kurushaho gukora cyane kandi tugendanamo neza n’ubuyobozi bwacu."

Igitaramo cy’Umuganura cyanashimiwemo abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa, cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpanwanamaguru ari na we wari umushyitsi mukuru.

Usibye gushimira abafatanyabikorwa, habayeho no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda mu rwego rwo kuzirikana umuco uhuza Abanyarwanda, abana bahabwa amata.

Habayeho no gusangira amafunguro ya kinyarwanda
Habayeho no gusangira amafunguro ya kinyarwanda
Umuhanzi Makanyaga Abdul yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Makanyaga Abdul yasusurukije abitabiriye ibi birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka