Umurenge wa Cyato wishimiye igikombe wahawe mu kwesa imihigo ku rwego rw’akarere
Abaturage b’umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke bishimiye igikombe begukanye ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ku rwego rw’akarere mu mwaka wa 2011-2012.
Abaturage b’umurenge wa Cyato bishimira ko mbere umurenge wabo wari mu bwigunge ariko ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere binyuze mu bikorwa baba bigejejeho; nk’uko byatangajwe na Nzabandora Frederic, umuturage w’uyu murenge wa Cyato.
Ibi byose babikesha ubuyobozi bwiza bibonamo kandi burajwe ishinga no kubashakira iterambere. Bakaba bishimira ko bahawe VUP ikabafasha kwiteza imbere no kuzigama muri Koperative y’Umurenge Sacco, ndetse n’umushinga w’icyayi cya Gatare wahaye benshi akazi.
Abaturage b’uyu murenge biyemeje kuzahora bumvira Leta muri gahunda y’iterambere kuko ngo ari ryo banga bakoresheje bakabasha guhiga indi mirenge 14 yo mu karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yashimiye aba baturage kuko bumva gahunda za Leta kandi bakazigiramo uruhare.
Kuba abaturage b’umurenge wa Cyato batera imbere bakanabasha guhiga indi mirenge ni ukubera ubufatanye burangwa hagati yabo hamwe n’ubuyobozi bwabo kuko umuyobozi wenyine ntacyo yabasha kugeraho adafite abaturage; nk’uko Bahizi yabisobanuye.
Yabibukije ko imihigo igamije guteza imbere abaturage bose muri rusange kandi inasaba uruhare rwa buri wese mu kuyishyira mu bikorwa. Ibi ngo nibabikurikiza bazahora ku mwanya wa mbere, indi mirenge ijye ibigiraho.
Muri uwo muhango wabaye tariki 26/07/2012, abaturage basabwe gukomeza gushyigikira gahunda z’imihigo, bakazikora batagambiriye kurushanwa ahubwo bagamije iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije kandi yabasabye gukura amaboko mu mifuka bagakora umurimo unoze, bakazamura ubukungu bushingiye ku buhinzi, bakavugurura urutoki, no kurushaho guhuza ubutaka, kandi bagaharanira gukora imirimo ibahesha agaciro, banakosora ibitaragenze neza mu bihe byashize.

Yabasabye kandi kubungabunga umutekano no gutahiriza umugozi umwe mu gushyigikira gahunda za Leta no kuba ijisho ry’umuturanyi, kuko nabyo bizabafasha mu gukomeza gukataza mu iterambere.
Muri uyu muhango kandi hanahembwe utugari tubiri twitwaye neza mu mihigo muri uyu murenge. Akagari ka Rugari kabaye aka mbere kahawe icyemezo cy’ishimwe na sheki y’amafaranga ibihumbi 20.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshimiye cyane uriya utivuze izina ku gitekerezo cye.
biriya byose uvuga nibyo K2D yiyemeje kandi iracyanaharanira kugera kure.
Joe, aha hari mu masaha ya saa munani z’amanywa urumva ko abaturage bari bavuye iwabo abarya bariye kandi bavuye ku mirimo. ikindi kuza ntabwo byari agahato. Nyuma y’umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho umwaka wose, abaturage barasabanye baranasangira. Ndumva rero ibyo uvuga bihabanye n’ukuri.
aba bantu mwicisha izuba no kubiriza ubusa ni ikibazo! Ndabona abakecuru b’ imyaka 80!!! iki ni igitugu n’ iyicarubozo
K2D turabemera kabisa muri abantu basobanutse. Nkiyo ndi kure w’iwacu nkamenya amakuru yo ku ivuko nibereye kure yaho biranshimisha nkabura uko mbyifatamo.
Cyane cyane hari ubwo mbona amafoto ya bamwe mu baturage duturanye mwabafotoye nkumva ni iby’igiciro guhora nsoma urubuga rwanyu.
courage igihugu cyose mu cyifitiye mu biganza mu birebana n’amakuru y’ibihabera. Ibi bijye bibabera ishema kuko ntahandi bafite ibintu byiza nk’ibi.
Courage ibikorwa byanyu turabyinshimira.
Thx in advance