Umurambo wabuze benewo uzajya ushyingurwa nyuma y’iminsi 21 aho kuba irindwi
Zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, harimo n’ingingo ivuga ko umurambo uzajya ubikwa iminsi 21 mu buruhukiro, wabura benewo ukabona gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi kiwufite, ariko cyabanje gutanga itangazo.

Ingingo ya 54 y’iri tegeko ivuga ko icungwa ry’umurambo wabuze benewo ushobora gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi iyo hatanzwe itangazo nibura inshuro eshatu, mu rwego rw’Igihugu rufite itangazamakuru mu nshingano, bigakorwa hashize igihe cy’iminsi 21 kibarwa uhereye ku munsi itangazo rya mbere ryatangiweho.
Ikindi kandi ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba cyarabimenyesheje urwego rufite ubugenzacyaha mu nshingano rw’aho giherereye.
Depite Uwamariya Veneranda, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, asobanura impamvu y’uko umurambo uzajya ubikwa iminsi 21 bivuye ku minsi irindwi yarisanweho, byatewe nuko mu gutanga imirambo hagiye hagaragara ko umuntu yashyinguwe nyuma y’iminsi mike bene we bakaboneka.
Ikindi n’uko usanga hari igihe habaho impaka igihe bene umurambo bawukeneye ngo bawishyingurire.
Ati “Kongera iminsi ndetse hagatangwa itangazo inshuro ishatu bizatuma bene umurambo baboneka bakawushyingura, icyo gihe iminsi yagenwe n’itegeko nirenga ashyingurwe n’ikigo cy’ubuvuzi kimufite.Twasanze ino minsi ihagije mu gushakisha umurwango wa nyakwigendera”.
Iri tegeko kandi rikubiyemo ibintu bigomba kugenga umurambo uburyo ucungwa, n’uburyo ushyikirizwa benewo igihe baje kuwutwara.
Ingingo ya 49 ivuga ko ukora umwuga wo kuvura, nyuma yo gusuzuma uguhagarara gukora k’umutima, ukw’ibihaha n’ubwitabire bw’umubiri, yemeza urupfu kandi akandika mu ifishi y’ukoresha serivisi z’ubuvuzi igihe urupfu rwabereye n’icyaruteye.
Ukora umwuga wo kuvura akora kandi inyandiko ebyiri zemeza urupfu, zerekana ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’imiterere y’uburwayi, icyateye urupfu n’ibikorwa byose by’ubutabazi cyangwa ubuvuzi byakorewe ukoresha serivisi z’ubuvuzi upfuye.
Urwandiko rumwe ruhabwa umuryango wa nyakwigendera, urundi rukabikwa ku buryo amakuru ashobora kuzaboneka igihe cyose yakenerwa.
Nyuma yo kwemeza urupfu no gukora inyandiko yemeza urupfu, ukora umwuga wo kuvura yohereza umurambo wa nyakwigendera mu buruhukiro aho ushobora kwitabwaho mu buryo bukwiye, igihe umuryango we utiteguye guhita uwutwara.
Ukora umwuga wo kuvura iyo yohereje umurambo mu buruhukiro, ugomba kuba ufite ikirango kidasanzwe kigaragaza amazina n’imyaka bya nyakwigendera, itariki n’isaha y’urupfu, gihambiriye neza ku bujana bw’ukuboko cyangwa bw’ukuguru, cyangwa ku ino iyo umubiri wa nyakwigendera utari wose cyangwa igihe umubiri ari muto, kugira ngo byoroshye kugaragara no kugerwaho igihe ugiye guhabwa bene wo.
Ingingo ya 50 ivuga ko umuyobozi w’uburuhukiro cyangwa umukozi wita ku mirambo mu buruhukiro, agenzura iyakirwa ry’umurambo ukihagera. Ibi bikubiyemo kugenzura umwirondoro, inyandiko, kubahiriza ibisabwa n’amategeko no guhuza imikoranire y’ibigo by’ubuvuzi, abashinzwe kubahiriza amategeko n’izindi nzego zifite uruhare mu kwimurira umurambo mu buruhukiro.
Ikindi ni uko umurambo wakiriwe mu buruhukiro wandikwa mu gitabo cyabugenewe cyandikwamo nibura amazina ya nyakwigendera, imyaka ye, icyateye urupfu, akarere n’umurenge yakomokagamo, amazina y’ukora umwuga wo kuvura wemeje urupfu, amazina y’uwazanye umurambo mu buruhukiro, n’amazina y’uwakiriye umurambo.
Umurambo ubikwa mu buryo buwurinda kwangirika binyuze mu kuwukorera igenzura rihoraho, no kuwosa kugira ngo hatabaho ishenguka ry’umubiri ryihuse.
Bigenda bite ku mugore wapfuye atwite?
Ingingo ya 51 ivuga ko mu gihe umugore apfuye atwite inda irengeje ibyumweru 22, ukora umwuga wo kuvura wemeje urupfu rwe yihutira kugira icyo akora kugira ngo uwo mugore aterurwemo umwana byihuse, cyangwa hakoreshwe ubundi buryo bushoboka bwo gutandukanya umugore upfuye n’umwana kugira ngo arokore ubuzima bw’umwana mu gihe kitageze ku masaha atandatu, uhereye igihe hemerejwe ko uwo mugore yapfuye.
Mu gihe umugore apfuye atwitwe inda iri munsi y’ibyumweru 22, umurambo woherezwa mu buruhukiro hatabayeho kumutandukanya n’umwana yari atwite.
Ingingo ya 52 ivuga ko ukora umwuga wo kuvura akora isuzuma ry’umurambo iyo ufitanye isano ishingiye ku buvandimwe na nyakwigendera abyemeye, cyangwa iyo bisabwe mu rwego rw’amategeko, bigakorerwa mu bitaro cyangwa mu kindi kigo cy’ubuvuzi, hatagamijwe gusa kumenya icyateye urupfu ahubwo hanagamijwe gutanga umusanzu mu kugera ku bumenyi bwagutse mu by’ubuvuzi, mu buzima rusange no mu mitangire y’ubutabera.
Ingingo ya 53 yo ivuga ko mbere yo gushyikiriza umuryango umurambo wa nyakwigendera, ukora umwuga wo kuvura agomba kubanza kugenzura nomero ye y’umwihariko, amazina n’imyaka bye hakanagenzurwa ko iyakirwa ryawo ryakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko.
Umuryango ubanza kugenzura umurambo wa nyakwigendera, ukemeza koko ko ari wo wabo mbere yo kuwutwara. Umurambo wa nyakwigendera uhabwa umwe mu bazungura be hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko rigenga izungura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|