Umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wageze mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa nyakwigendera Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, wageze mu Rwanda uvuye mu Bubiligi.

Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ari mu bakiriye umurambo Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wa
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ari mu bakiriye umurambo Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wa

Umurambo we wakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ari kumwe n’abandi ba Ofisiye bakuru, ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana tariki 6 Werurwe 2023 azize uburwayi, akaba yaraguye mu bitaro byo mu Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu 1948, akaba yarabaye igihe kinini mu gisirikare kuko yagitangiye ku myaka 20 akirangiza amashuri yisumbuye mu 1968, akaba yarigaga muri St André i Nyamirambo.

Yabanje kwiga mu ishuri rikuru rya Gisikare (ESM), nyuma yakomereje mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi, hagati y’umwaka wa 1974 na 1976, akaba yarakoze imirimo inyuranye yibanda ku gisirikare, irimo no kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

IMANA imwakire mubayo Kandi nihanganishije umuryango we ukomere.

Nyinawumuntu Jeannette yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Naruhukire mumahoro AFANDE.TURASHIMA URUHARE YAGIZE MUKUBAKA URWANDA

Masengesho Marcel yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

Birababaje cyane kuko iyo umuturanyi atewe niwowe ubutahiwe Mbere nambere nihanangishije umuryaho wabuze uwabo kdi wancu nkaba mwifurije iruhuko ridashira cyane ko ariwacu watwese

Kide Mannu yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

General Marcel Gatsinzi niyigendere yali umugabo mwiza.Ejo natwe tuzamukurikira.It is a matter of time.Gusa ntabwo yitabye imana,ahubwo yapfuye.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,niba atiberaga gusa mu gushaka iby’isi,ahubwo agashaka imana cyane,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ikinyoma kiba kigamije guhoza abo yasize.

gatare yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

A quoi bon pour un homme de gagner le monde entier si ce n’ est que perdre son ame ensuite? Nubwo Gatsinzi Marcel yanyigishije, sinzi imibanire ye n’ Imana, sinzi niba yari akijijwe yo garantie imwe tukumbi itagira substitue yo kwinjira mu bwami bw Imana? Nihanganidhije umuryango we, nsaba Uwiteka kubskomeza ariko nabo ngo niba bazi ubwenge batekereze kw ’iherezo ryabo nkuko ijambo ry Imana ribitubwira( Deut. 32:29). A bon enteur salut!

Bernard yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka