Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza, bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu 1948, akaba yarabaye igihe kinini mu gisirikare kuko yagitangiye ku myaka 20 akirangiza amashuri yisumbuye mu 1968, akaba yarigaga muri St André i Nyamirambo.

Yabanje kwiga mu ishuri rikuru rya Gisikare (ESM), nyuma yakomereje mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi, hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.

Arangije muri iryo shuri nibwo yinjiye mu gisirikare cyo ku bwa Leta ya Habyarimana, Jenoside yo mu 1994 ikaba yarabaye akorera mu ishuri ry’aba Ofisiye bato (ESSO) i Butare, mu Karere ka Huye uyu munsi, akaba yari afite ipete rya Colonel.

Hagati y’umwaka wa 1997 na 2000, yashinzwe kuyobora ‘Gendarmerie’ y’igihugu nyuma ashingwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’ubutasi (National Security Service) kugeza mu 2002, akaba yaragizwe General mu 2004.

Kuva mu 2002 kugera 2010, General Gatsinzi yari Minisitiri w’Ingabo, nyuma yaho agirwa Minisitiri wo gucyura impunzi kugeza muri 2013, ari nabwo yahise ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yari umubyeyi wacu aruhukire mu mahoro.Imana imwakire mu bayo.

RWAMURINDA ATHANASE yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Niyigendere,natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka.Niyo nzira ya twese nta kundi byagenda.Tujye twitegura hakiri kare,dushake imana cyane,twe kwibera gusa mu by’isi.Nibwo imana izatuzura ku munsi w’imperuka,ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko ijambo ryayo rivuga.

gasana yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Gen Imana iguhe kuruhukira mu mahoro
wakoze akazi gakomeye tugushimiye uruhare wagize ku gihugu cyacu.
waritanze ushimirwe ibyo wakoze.

ni BARORE Boniface yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka