Umurambo w’umugabo watoraguwe iruhande rw’umugezi

Muri iki gitondo, umurambo w’umugabo witwa Hakizimana Thomas wasanzwe iruhande y’umugezi witwa Musogoro mu Murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi.

Nyakwigendera Hakizimana Thomas w’imyaka 50 asanzwe atuye mu mudugudu wa Rwakigarati, Akagari ka Gitwa mu gihe umurambo we wasanzwe mu Mudugudu wa Rubona nawo wo muri aka Kagari.

Ahaherereye Akarere ka Karongi ku ikarita ni aha hatukura
Ahaherereye Akarere ka Karongi ku ikarita ni aha hatukura

Ku murongo wa telefone igendanwa, Ngendambizi Gedeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera yadutangarije ko amakuru y’uyu murambo bayamenye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Avuga kandi uyu mugabo yavuye mu rugo ejo nimugoroba, ariko atabwiye umugore we aho agiye:” Nabajije umugore we, ambwira ko yavuye mu rugo iwe mu ma saa mbiri z’ijoro atamubwiye aho agiye.”

Ngendambizi kandi avuga ko n’ubwo ibigomba kuva mu bizmaini byo kwamuganga bitaramenyekana ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yazize, hakomeje gukekwa ko atishwe n’umugezi.

Ati:” Si umugezi wamwishe kuko umurambo bawusanze iruhande yawo, ahubwo bimwe mu bimenyetso hari udusebe bagiye bamusangana ku mubiri cyane cyane ku gihimba.”

Uyu muyobozi akaba asaba abaturage be buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, kandi bagatangira amakuru ku gihe mu gihe babonye icyahungabanya umutekano.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bittaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzumwa ku cyaba cyamuhitanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko na none mu gitondo cyo ku itariki ya 2 uku kwezi Mudugudu wa Rukoko, Akagari ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano naho muri aka Karere ka Karongi hatoraguwe umurambo w’uwitwa Mbarushimana Fulgence w’imyaka 45 uri mu nsi y’umuhanda.

Ernest NDAYISABA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka