Umupolisikazi w’u Rwanda yashimwe na UN kubera ibikorwa yakoreye i Darfur

Sergeant Felicité Mujawamariya yahawe umudari w’ishimwe n’umuryango w’abibumbye nk’umwe mu bayobozi b’ababapolisi bari bashinzwe kubungabunga amahoro muri Darfur wahize abandi.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa Sergeant Mujawamariya yakoze harimo gufasha impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga bagashobora kwikorera imishinga iciriritse ibateza imbere irimo kudoda imyenda, gukora amasabuni ndetse no kwigisha ururimi rw’icyongereza abana n’abakuze.

Sergeant Mujawamariya yagize ati,“Intego yanjye kwari kugira icyo nakora cyiyongera ku nshingano zo kugarura amahoro cyateza imbere imibereho y’abaturage b’aho nakoreraga ndetse na bagenzi bajye. Nageze ku mpunzi n’abaturage benshi mu gace k’amajyepfo nakoreragamo maze dufatanyije dushyiraho ingamba z’uko twateza imbere imibereho yabo. Bamwe muri bo ubu bazi gukora amasabuni, kudoda imyenda no kuvuga icyongereza".

Mubyo yakoze na none harimo kwigisha abaturage kwirinda indwara ya Ebola, yazahaje bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika.
Akoresheje ubunararibonye afite mu buvuzi n’ubushakashatsi yakoze kuri ubu burwayi, Sergeant Mujawamariya yigishije impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga uko bufata n’uko babwirinda.

Yagize ati “Ebola yahungabanyije umugabane wa Afurika muri rusange.N’ubwo itageze muri Darfur, ntibyabujije abaturage b’aho kugira icyoba ko ishobora kuhagera. Nabigishije uko bayirinda n’uko bayirwanya mu gihe ihadutse”.

Sgt Mujawamariya Felicite.
Sgt Mujawamariya Felicite.

Commissioner Hester Adriana Paneras ukomoka muri Afurika y’epfo wayoboraga Sergeant Mujyawamariya yamushimiye kubera umurava yagaragaje mu guhuza no gutunganya ibikorwa n’imishinga bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nako yateguraga indi ijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.

Commissioner Paneras yagize ati “Imirimo ya Mujawamariya ni indashyikirwa. Imishinga ye yagize ingaruka nziza ku mibereho y’impunzi n’abaturage mu gace yakoreragamo ndetse na bagenzi be bakoranaga”.

Sergeant Mujawamariya ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda mirongo itatu bagarutse mu gihugu ku itariki 11 Mutarama 2015 bavuye mu butumwa by’amahoro muri Sudani y’amajyepfo na Darfur bari bamazemo umwaka.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ACP Jimmy Hodari, yashimiye Sergeant Mujyawamariya kimwe na bagenzi be agira ati “Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakora kinyamwuga ari na ko barushaho guhesha u Rwanda isura nziza mu mahanga".

U Rwanda ruri mu bihugu bitanga umubare munini w’abapolisi b’igitsinagore bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

U Rwanda kandi ruri mu bihugu bike byagize uruhare mu gutegura no kunononsora umwanzuro wa 1235 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano usaba ibihugu kwongera uruhare w’abagore mu bikorwa byo guhoshya intambara, kugarura amahoro no gushyira gahunda z’uburinganire muri gahunda zo kugarura amahoro.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi

Ibitekerezo   ( 4 )

ibikorwa byiza by’abana b’u Rwanda aho babungabunga amahoro ku isi ni ibyo kwishimirwa kandi najye nshimiye uyu mupolisi kubw’ishema yihesheje ndetse n’u rwanda muri rusange

kalimba yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

congratulation kuri Felicite, uhesheje ishema U Rwanda kandi werekanye ko abanyarwandakazi dushoboye

merci yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

ibi bitera ishema igihugu kandi bikerekana n’imbaraga z’abanyarwanda mu kubaka igihugu, gutera imbere muri byose ndetse no kumva ko ejo hazaza ha abanyarwanda ari heza, gushimirwa n’umuryango w’abibumbye byerekana ikizere ndetse bikaba intsinzi ku banyarwanda bose!!

eugene yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Umurava,ubuhanga hamwe n’urugero rwiza akomora ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, nibyo byamushoboje kuba indashyikirwa.

Rwego yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka