Umupasiteri wifashishije Bibiriya agatuka abagore yahagurukiwe

Umuryango Pro-Femmes Twese hamwe ndetse n’indi miryango iharanira iterambere ry’umugore, yamaganiye kure imvugo ipfobya ikanatuka umugore yakoreshejwe n’Umupasiteri witwa Niyibikora Nicolas.

Jeanne d"Arc Kanakuze uyobora Pro- Femmes Twese Hamwe yasabye ko uyu mupasiteri watutse ababyeyi akwiye gukurikiranwa mu mategeko
Jeanne d"Arc Kanakuze uyobora Pro- Femmes Twese Hamwe yasabye ko uyu mupasiteri watutse ababyeyi akwiye gukurikiranwa mu mategeko

Uyu mupasiteri yifashishije Bibiliya, yakoresheje iyi mvugo ahamya ko umugore ari mubi, avuga ko afitanye ibibazo n’Imana, avuga ko ari we ibibi byose byakomotseho, akavuga ko akwiye kwirindwa.

Ibi uyu mupasitori yavuze ngo bikwiye kwamaganwa ndetse akanabibazwa, ngo kuko ari ukwigisha urwango, ivangura, ndetse no gusebya Umuryango Nyarwanda, nk’uko Kanakuze Judith uyobora Pro- Femmes yabitangaje.

Yagize ati” Twamaganye uriya mugabo, kandi twamaganye uwo ari we wese uha urubuga umuntu akisararanga, atuka ababyeyi, atuka abagore, anatuka igihugu.

Biriya ni uguhangara uburengazira bwa muntu, turasaba abayobozi bakuru b’igihugu gufatira umwanzuro ukwiye iriya nyigisho".

Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée nawe yavuze ku mvugo y’uyu mu Pasiteri, agaragaza ko ntaho itaniye n’iyakoreshwaga kuri Radio RTLM ishishikariza abantu kwanga Abatutsimu gihe cya Jenoside yabakorerwaga 1994.

Ati” Biriya mbyita imvugo y’urwango, imvugo ihamagarira Abanyarwanda kwanga abandi, imvugo isebya ikanapfobya igice kimwe cy’Abanyarwanda. Uwifatanyije n’uyu mugabo ndamwamaganye ku mugaragaro".

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée

Mu rwego rwo kurushaho kwamagana imvugo yakoreshejwe n’uyu mu Pasiteri Pro-Femmes yashyizeho impapuro abantu bose badashyigikiye uriya mupasitoro basinyaho mu rwego rwo kwamagana amagambo yavuze.

Hagati aho n’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti Uyu mu pasiteri yavugaga ko aturukamo, nabo bitandukanije na we buvuga ko atakiribarizwamo.

Impapuro ziri gusinywa n'abamaganye imvugo ya Pasiteri Nicolas
Impapuro ziri gusinywa n’abamaganye imvugo ya Pasiteri Nicolas
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ABAVUGAKO YASEBEJE UMUGORE BAFISIKIBZO ARIKO NIBRHNDIRD UBUHANUZI BWBASHITSEKOGOSE NTAMAHOROYABAVUGUKURI NIKU VAKEQA

BIGIRIMANA SAMWERI MUBURUNDI yanditse ku itariki ya: 9-06-2018  →  Musubize

1abakorinto2:7-11

Hatwereka uburyo ubwenge buvugwa atari ubw’abantu ko ari ubwiru bw’imana, ndetse ko umwuka abasha guhishura ubwo bwiru hagakomeza herekana ko umuntu ufite umwuka w’imana ari we ubasha gusobanura ubwo bwiru, njye rero mbona mu gihe uwo mu pasitori atabashije guhishurira abantu ubwo bwiru ahubwo akavuga ibyo yishakiye no kubiba urwango ,ubwo nta mwuka w’imana afite kuko yakagombye kuba yarerekanye icyo umugore bibiliya ivuga atwigisha, kuko yerekanye aho umugore yakoze nabi nyamara yirengagiza ko yesu kugira ngo acungure abantu yaranyuze mu ishusho ya muntu akavukira mu mugore mariya,nk’uko 2timoteyo3:16 ibivuga ko ibyanditswe kera byose byahumetswe n’imana kandi bifite umumaro wo kwigisha, ubwo rero mu gihe atabashije gusobanura icyo umugore yigisha muri bibiliya agomba guhanwa kuko ari kwigisha ibinyoma.

Mukazayire Rachel yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

N’ubwo ntashyigikiye na gato uyu mugabo, gusa na Bible icyeye révision.

hatabayeho kuyicengera ngo abantu bamenye imva n’imvano ya byose, mbona na Bibiliya ubwayo yaba ifitemo ivangura, itonesha,..

kereka niba izajya yigishwa igice kimwe, naho ubundi ifitemo imirongo myinshi abagabo nka Nicola bakwifashisha, bigatuma Imana dusanga muri Bibiliya ariyo yashyigikiye ivangura.

nyamara Imana ariyo ahubwo yahaye umugore uburenganzira busesuye.
(revision of Bible before we judge on Nicola)

davis yanditse ku itariki ya: 12-02-2018  →  Musubize

Hhhhh cyakoze ndumva arinuko yesu yarinze abambwa abantu bavugako ari uwinazareti banga kumva inyigisho ababwira bakumvako arikubatuka yarashinyaguriwe avuzeko ari umwana w’imana kko abicyo gihe bataribasobanukiwe ibyo avuga nuwo ariwe ibyobamukoreye murabizi. So rero musobanukirwe mbere yogutanga ngo inyandiko zimwamagana murebe icyo umugore asobanura mubwiru bwa bibliya yavugaga amatorero yigisha ikinyoma akayagereranya nicyo bibliya iyita(umugore) so rero bashiki bacu namwe babyeyi ndumv mwatuza simwe rwose kd niba muhinyuza Imana yise amadini umugore sinzi. Ahubwose konumva bibaye nkaka petero wihakanye yesu ageze mubibazo kumva NGO idini aturukamo riramwihakanye nakumiro ahubwo njye nibyo binantangaje cyaneee. Murakoze

eric yanditse ku itariki ya: 10-02-2018  →  Musubize

Iryo n,ivangura ryeruye rigombe kuba rifite itegeko ririhana.hakenewe n,ubushakashasti bwimbiste kugira hamenyekane impamvu yateguye inyigisho zivangura,nicyo agamije kugeraho.jye abaye yarashaste umuvandimwe wanjye,nakwifuza ko yahita azinga agasaba gatanya,kubera ko ubuzima yaba arimo ntacyizere.

Nyiridandi yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Yibanze ku bikorwa bitari byiza byakozwe n’abagore, ibyo ntibihita bisonanura ko abagore ari babi. Hari ibindi bikorwa byiza abagore bagizemo uruhare nabyo bivugwa muri Bible. Uhereye kuri Mariya watwise Yesu, Elisabeth watwise Yohana umubatiza, Esiteri wakijije ubwoko bwe, Rahabu wafashije abisiraheri gutsinda Yeriko, Dorokas wafashaga abakene, umukobwa wa yayiro wemewe gutangwaho igitambo.....Ikindi kandi urebye ibyo ashinja abagore harimo n’uruhare rw’abagabo, ndetse ubaze ibibi byakozwe n’abagabo ntiwabirangiza. Uwabyumva adashishoje yakumva ko abagore nta kiza bagira, icyo nicyo bita ideologie detructrice, ingengabitekerezo isenya cyangwa ingengabitekerezo itesha agaciro. Abagore cyangwa abagabo twese dufite urubanza, si abagore gusa rero bafitanye urubanza n’Imana.

Kovni yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Ibyo yavuze byose byarabaye, ariko yibagiweko hari nibindi byinshi cyane kandi byiza abagore bakoze urugero Mariya yabyaye umucunguzi wisi Kristo. yakoze amakosa akwiye guhanywa ariko bigamije kumusubiza mumurongo without revenge.

Joel yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Uyu mupastoro yavuze ibyubugoryi byo pe. ariko ikibazo si uko yabivuze kuko hirya no hino muma torero nubundi biriya barabyigisha cyane. Byunvikane ko aya madini yose aho ava akagera arica kandi ni mabi kuko yigisha amacakubiri,ivangura kandi banabeshya rubanda bakanacuza utwabo. Ubu rero abantu barahagurutse bababzwa nibingibi kuberako byavugiwe kuri radio, nyamara sibyo bibi bikaze birigukorwa na amadini. Icyaha cyuyu mupasiteri ntakindi ni ukuvuga adatekereje,naho ubundi numuyobozi witoro ry’abadiventisiti niko abyunva kuko nawe avuga ko bibiliya ari ijambo ry’Imana. LOL

Donatien yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

HANO NI UKWITONDA KUKO INO MVUGO N’UBWO YAVUZEMO UMUGORE ARIKO NUMVISE HARI IKINDI KIRIMO KITARI UMUGORE TUMENYEREYE
AHUBWO YATANGA UBUSOBANURO NEZA BW’ICYO YASHAKAGA KUVUGA
MURAKOZE!

GASTON yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

ahubwo se indera haracyariho kuki mutwamutwara ? arawraye disi ashobora kuba yaragize ikibazo n’umugore ahita ba umurwayi ntimumujyane muri gereza ahubwo mumujyane kwa muganga

kay yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Erega ikibazo gikomeye ni Imyumvire abantu bafite n’uburyo basobanura Bible...ari abiyitako bayizi, ari abavugako bavumbuyemo byinshi bose babura kimwe: KUYIGANIRA ...si Ukuyisoma cg Kuyibwiriza....Bitabaye Ibyo naho wahana uyu mugabo ,,,Ntuzaba uciye Ubuyobe bwuzuye imitwe yabakoresha bible...Ko yakoresheje Bible??? Umusenya cg Umugaya nawe nakoreshe Bible...tube turetse kurakara kuko Birababaje Gukoresha Bible uko wishakiye....Aka ni Akaga Tuzahorana kubwo Kutiga Bible...Buri wese ati Nahishuriwe....Abigisha bigaramiye..Abana b’Imana bishwe n’isari yo kutiga bible ahubwo bagahabwa iby’isi byitwa iby’Imana...Twese Imana igenderere Ugutekereza Kwacu...

Jean Claude NZABONIMPA yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Aba ba pastor bose nta ki jyenda ba gize abantu ibicucu.bakaba nabo ibicucu.

Kis yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

twamagane uyu mupasiteri ndetse nabasha kuvga ibijyanye nibi yavuze kko nukwigisha urwango mubantu.

mbonigaba jean bosco yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka