Umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo yitabye Imana

Padiri Evariste Nduwayezu wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.

Padiri Evariste Nduwayezu
Padiri Evariste Nduwayezu

Ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika cyatangaje ayo makuru, cyanditse ku rubuga rwa Twitter kiti “Padiri Evariste Nduwayezu wa Diyosezi ya Nyundo yitabye Imana kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023 azize indwara”.

Uwo mupadiri yari amaze imyaka 41 mu bupadiri, nyuma y’uko ahawe iryo Sakaramentu mu 1982.

Padiri Nduwayezu yari mu kiruhuko yahawe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, nyuma y’uko agize uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

padiri nduwayezu niyihane imana imwakire mubayo ndamusabuye.

irakoze sedric yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Njyewe uwo mupadiri ndamusabira Imana imwakire mu intumwa zayo ark abapadiri bose si uko bakunda Imana hari ntabapadiri bajya mu bagore.

ISHIMWE Chadai yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Rest In Peace my father

Karangwa yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Twiihanganishije umuryango mugari wa nyakwigendera, Imana imwakire mu Ntore zayo.
Twibaza impamvu urupfu rw’umupadiri murugira "inkuru idasanzwe" erega ni umuntu nk’abandi, kandi n’iba ari umkozi w’Imana, abayikorera ntibagira ingano mu madini atandukanye no mu bantu basanzwe.

iyi ni nkuru ya 7 mugihe kitageze ku mezi 3 mbonye mu binyamakuru ivuga urupfu rw’UMUPADIRI!!!

Nduwayezu yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka