Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro yasezeye, agaragaza impamvu zikomeye zabimuteye

Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Emmanuel Ingabire, yamaze gusezera kuri uwo murimo asiga yandikiye musenyeri we amagambo akomeye.

Padiri Ingabire Emmanuel ubwo yahabwaga Ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 (Ifoto: Diyosezi Gatolika ya Gikongoro)
Padiri Ingabire Emmanuel ubwo yahabwaga Ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 (Ifoto: Diyosezi Gatolika ya Gikongoro)

Mu ibaruwa ndende yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, Padiri Ingabire Emmanuel yagaraje ko avuye mu gipadiri akigikunze kandi ko avuyemo atari uko yabuze umuhamagaro ahubwo ko ari uburyo Musenyeri yanze kumwumva no kumushyigikira mu bibazo by’ubuzima bwe.

Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.

Yagize ati “Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza”.

Uyu mupadiri akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi.

Uyu mupadiri Emmanuel Ingabire avuga ko yasanze kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n’uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n’uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.

Umwe mu bapadiri ba diyozeyi ya Gikongoro utashatse kujya mu itangazamakuru yemeye ko koko uyu mupadiri yanditse asezera ariko avuga ko biriya bitatuma umupadiri asezera umuhamagaro yahamagariwe, ibyanditswe mu ibaruwa abigereranya n’ubugwari.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yabwiye Kigali Today ko ibyo gusezera k’uwo mupadiri yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y’umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza, bityo ibindi uwo mupadiri yanditse Musenyeri akaba ntacyo yabivugaho.

Musenyeri Hakizimana avuga ko ubusanzwe iyo umupadiri yanditse asezera ngo abo yandikiye basuzuma impamvu asezeye niba ari impamvu ifatika, cyangwa se hakabaho kumugira inama, bakamusaba gufata igihe cyo kubitekerezaho, cyangwa se bakandika bamusubiza ko bamwemereye.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko ubundi kugira ngo bigende neza uwo mupadiri yandikira Papa akaba ari we utanga uburenganzira kuri uwo mupadiri.

Padiri Emmanuel Ingabire yari amaze amezi atanu ahawe isakaramentu ry’ubupadiri kuko yabuhawe umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Nimba ijuru ribaho abenshi tuzaseba.

Method yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Buri muntu wese hano muri iy’isi ni responsable w’ubuzima bwe mwihangane kumutwerera amakosa no gushaka kumenya ibiri mu mutima we! Musenyeri muri paroisse afatwa nk’umubyeyi mumi ryango isanzwe yo ku isi. Kuba rero atarashatse kumutega amatwi ngo amufashe kwivuza, iyo nimwe mu mpamvu zindi tutazi zatuma asezera rwose! Nanone hari byinshi bitavuzwe tutazi neza uyu mupadiri azi ku giti cye na musenyeri babana muri paroisse imwe! Please tureke kugira uruhande tubogamiraho, dushaka kuba abacamanza ba buri ruhande! Dufate ko ibyabo aribo babiziranyeho! Murumva padiri yafata icyemezo cyo gusezera ku mpamvu si simple? Nanjye nabanye nn’abapadiri ndabazi di! L’habit ne fait pas le moine attention!igipadiri cyubatse nk’ubwami! Ndemeza ntashidikanya ko kuri iy’isi nta bwami bw’abantu bwigeze buba bwiza hatazagira ubabeshya! Soma amateka y’ubwami bw’abaroma.urugero nk’umwami Nero! Suzuma ubwami bw’abafaransa, bw’abongereza n’n’ahandi muri Afrika!

antoine yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Uyu mupadiri yari agiyemo gushaka ubushobozi bwo kwivuza ariko?
N’ubundi ariko abitwa abihayimana bavugwaho kutagira impuhwe n’urukundo. Ababasha kwihanganira ihonyorwa bakagumamo bubahwe kuko nanjye niga mu babikira nabonye byinshi bibi bakorerana!

Kami yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Mwiriwe muraho muvandimwe
Nanjye ndi umukunzi wa Kt news
Igitekezo cyanjye ni uko
Buriya buri wese afite uko afata umwanzuro mubuzimabwe
Ntitumutere ibuye kuko siwe wambere Kandi sinu wanyuma
Ikindi Kandi n’uko nkekako anjya no kunjyayo ariwe wifatiye umwanzuro
Nawe ari wowe?????
Nubundi umunyarwanda yaravuze ati iyamagara atereweheju
Namwemwuzuze ntimuri impinja
Gusa Padre
Niyihangane uwamuhamagaye ntaho yagiye Kandi nahumure azakira.
Naho bamu Myr Bo nubundi Imana bakorera izabitura.
RUSAKARA WE UBAHWA🙏🙏🙏

HAKIZIMANA Nicolas yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

Ukuri kuri ibyo kuzwi n’Imana .Padiri ashishoze neza . N’abamukuriye bashishoze.

Protegene yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Ukuri kuri ibyo kuzwi n’Imana .Padiri ashishoze neza . N’abamukuriye bashishoze.

Protegene yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Guhamagarwa si ibya buri muntu wese niyo mpamvu iyo uhamagawe ukitaba witega ibintu bibiri gukorera muri condition nziza nimbi byose birashoboka. Ndateketeza ko padiri araza gusuma umwanzuro akisubiraho.

IMANIZABAYO Jean Paul yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Ese ubundi ibyo mwita umuhamagaro ni ibiki???

Ubupadiri ni akazi nk’akandi!

Kuki umuhamagaro ukomeza uba mubaminuje théologie gusa!

Kuki ntarumva,umunyonzi,umumotari,umuyede,....Imana yahamagaye ngo babe abapaduri??

Mugiraneza yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

REKA TWEMERE KO ARIBYO, Uyu mu PADIRI koko yarwaye, maze MUSENYERI AKAMURANGARANA, gusa nabyo kubyemera biragoye, mu gihe n’umukirisitu usanzwe Diyoseze yamufasha igihe paroisse ye itabishoboye. INZIRA NI NYINSHI.
Ararwaye, ararembye, Musenyeri wakabaye umubyeyi we aramurangaranye, ageretseho n’amagambo akomeye. NONE SE MURI KILIZIYA GATOLIKA, ububasha bugarukira kuri MUSENYERI WAWE GUSA? Kuki atandikiye se ROMA ayigeza ikibazo cye. Naho INAMA Y’ABEPISKOPI MU RWANDA. Yewe yanakwifashisha inama ncungamutungo ya PARUWASI, cg se agatakambira abakirisitu be, maze inkuru ikagera kure. NONE SE HANZE HO ATAKIRA NDE? OYA, ibi ni ukwibebeza mvuge mu mvugo y’ubu, cg se ibyo BITA CHANTAGE. WAPI. SHIRA UMUTETO.

SHISHOZA yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Atake? Areweee! Menya ko yavumbuye ko yayobye inzira, ahubwo yibeshye ko mu gipadiri haba ubuzima bwiza none agiye mu gisivile amugaye!

Kami yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Uyu mupadiri wasanga yarasanze yaribeshye ku muhamagaro

Kalimu yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Mbega we, barangiza bakatubeshya ko bakorera Imana

Ndam yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Nta gikuba cyacitse.N’ubundi Grand Seminaire ni ishuli nk’ayandi.Imana siyo ishyiraho abapadiri.Kuvuga ko bihaye imana,ntibisobanura ko imana ibemera,kubera ko atariyo ibasaba kujya kwiga mu ishuli rya Seminaire.Nibo babyihitiramo.Ikindi kandi,Imana yasabye umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Kujya muli Couvent ukabamo,ntabwo aribyo gukorera imana cyangwa kwiha imana.

musema yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Padiri Nakomere ou mugaragaro we cyane. Ashaka uko akorera Imana atavuye mu gipadiri, yivuze, arebe abihayimana Assange, bucece, umugongo irakien, no kwtabwaho birashoboka. Ahumure IMANA IRAVURA. MU MIRIMO IKOMEYE AHITEMO UKO YAKORERA IMANA. MU BUHANUZI, MU BUPADIRI, MU KWIRUKANA AMASHITANI, NTA KIRARENGA. BYOSE YABIKORA. KWIRUKANA IBYAHA, IBIBI, MU KWITAGATIFUZA, NO KUVURA INDWARA, BYOSE BIRAKORWA. AZEGERE ABABIKORA, KANDI ABABARIRE UTARAMWUMVISE, NABYO BIRAKORWA ITEKA, NTA GIKUBA CYACITSE. BIRAZWI, SHITANI YANGA ABAKOZI B’IMANA BA NYABO. KOMERA CYANE EMMANUEL INGABIRE.

Fidèle wa Yezu yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Nta gikuba cyacitse.N’ubundi Grand Seminaire ni ishuli nk’ayandi.Imana siyo ishyiraho abapadiri.Kuvuga ko bihaye imana,ntibisobanura ko imana ibemera,kubera ko atariyo ibasaba kujya kwiga mu ishuli rya Seminaire.Nibo babyihitiramo.Ikindi kandi,Imana yasabye umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Kujya muli Couvent ukabamo,ntabwo aribyo gukorera imana cyangwa kwiha imana.

musema yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Nta gikuba cyacitse.N’ubundi Grand Seminaire ni ishuli nk’ayandi.Afite uburenganzira bwo kutaba Padiri,akajya gukora ibindi.Ntabwo Imana ariyo ishyiraho abapadiri.Ikindi kandi,Imana isaba umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Ntabwo isaba abakristu kujya kuba muli Couvent.Abigishwa ba Kristu,nta ba padiri bagiraga.Bose barabwirizaga.

musema yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Aho ni ukuri uvuze. Intumwa za Yezu zari abagabo bafite imiryango, n’abatari bayifite nka Paul ni ubushake bwabo. Ikindi koko ntibabaga muri couvent, bakoreraga umurimo hose no mu maguriro, mu mihanda, etc.

Kami yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Nta gikuba cyacitse.N’ubundi Grand Seminaire ni ishuli nk’ayandi.Imana siyo ishyiraho abapadiri.Kuvuga ko bihaye imana,ntibisobanura ko imana ibemera,kubera ko atariyo ibasaba kujya kwiga mu ishuli rya Seminaire.Nibo babyihitiramo.Ikindi kandi,Imana yasabye umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Kujya muli Couvent ukabamo,ntabwo aribyo gukorera imana cyangwa kwiha imana.

musema yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Uwo Mupadiri agomba kumenya ko nubwo arwaye ntiyakagombye kuvamo ,kuko Nyagasani yamurinda muri ubwo burwayi bwe yafashe icyemezo kigayitse peee!!!umuhamagaro yawishe!!

Musabimana Theogene yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Agahwa Kari k’uwundi karahandurika. Amezi 5, ukavamo. Buri wese amenya uko ubuzima bwe bimeze. Azashakira ubuzima ahandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Uwo mupadiri yibeshye cyane. Ubuse uwo mwashakanye niyanga gukora ibyo umusaba uzahita utana nawe? Inzego zirarutana, uretse kubeshyera Nyiricyubahiro, nta rundi rwego rumuri hejuru? Maze dufite na Cardinal! Nagende amahoro asange inkumi.

Lambert yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

[email protected] Namupadre wava mugi padre amazemo amezi5 afite imamvu ibimuteye mumureke yigendere muriqwaturika sino bakirizwa honyine

Donath yanditse ku itariki ya: 29-01-2022  →  Musubize

[email protected] Namupadre wava mugi padre amazemo amezi5 afite imamvu ibimuteye mumureke yigendere muriqwaturika sino bakirizwa honyine

Donath yanditse ku itariki ya: 29-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka