Umunyeshuri ahitanywe n’impanuka

Imodoka y’ivatiri ifite pulaki nimero RAD 271C, yakoze impanuka yo kubirinduka ivuye guhaha mu isoko ryagenewe abashinzwe Umutekano (Army Shop), riri hafi y’Icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ihitana umunyeshuri umwe, mugenzi we arakomereka.

Iyi mpanuka yahitanye umunyeshuri wajyaga kwiga
Iyi mpanuka yahitanye umunyeshuri wajyaga kwiga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni aremeza iby’urupfu rw’uwo mwana, ndetse na mugenzi we wakomeretse bikomeye, ariko akaba atarabasha kumenya abakomeretse bose.

Urujeni agira ati "Ni byo uwo mwana yitabye Imana ndetse n’ababyeyi be batuye ku Gisozi twabahamagaye baraza, twamugejeje mu buruhukiro bw’ibitaro ku Kacyiru, uwakomeretse na we yajyanywe mu Bitaro bya CHUK".

Mu midugudu ya Urwibutso na Amahoro mu Kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, hari umuhanda mushya wa kaburimbo uterera ugana kuri Polisi mu Kigo kibikwamo ibinyabiziga byagize ibibazo, ni wo iyo modoka yamanutse ihita yibirandura.

Aho imodoka yamanukiye igasenya uruzitiro rw'ibyuma
Aho imodoka yamanukiye igasenya uruzitiro rw’ibyuma

Ababibonye bavuga ko yamanutse yabuze feri, igahitana umwana umwe mu bajyaga ku ishuri rya GS Kacyiru, haruguru y’ahitwa ku Kinamba.

Uwitwa Patience Ahishakiye utuye ku Kacyiru wabibonye agira ati "Abandi bantu batatu bari mu ivatiri yakoze impanuka bajyanywe kwa muganga bakomerewe, ndetse hari umwe w’umugabo wajyanywe kuri burankari arembye cyane".

Ahishakiye na bagenzi be twaganiriye bavuga ko ubuhaname bukabije bw’uwo muhanda, ubusanzwe ujya ukorerwamo Siporo, bugora imodoka kuwunyuramo cyane cyane izimanuka.

Imodoka na yo yangiritse cyane
Imodoka na yo yangiritse cyane

Bavuga ko iyo modoka iyo idatangirwa n’ibiti biri haruguru y’igikuta cy’amabuye cy’umuhanda mugari wo ku Kinamba, yari guhanukiramo igateza ibyago bikomeye.

Abakozi ba GS Kacyiru baremeza ko umwana witabye Imana yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.

Inzego zinyuranye zihutiye gukora ubutabazi
Inzego zinyuranye zihutiye gukora ubutabazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nitwa cimpaye isaac Omar ndi umunyeshur wiga G.S KACYIRU 2 Twihanganishije umuryango w’uwo mwana wazize impanuka. Imana imwakire mu bayo KD abakomeretse nabo twizeye ko barakira RIP

Cimpaye isaac Omar yanditse ku itariki ya: 4-03-2023  →  Musubize

Turihanganishije uyo muvukanyi yatakarije ubuzima muriyo mpanuka.famille yihangane kwisi niko bimeze.ndanakeje iyi page kuk ninziza ikora ivyo ishindwe neza.murakoze

Bimenyimana Martin yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Nitwa Gahamanyi Jean Baptiste. Twihanganishije umuryango w’uwo mwana wazize impanuka. Imana imwakire mu bayo KD abakomeretse nabo twizeye ko barakira

Gahamanyi Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Twihanganishije umuryango w’uwo mwana wazize impanuka. Imana imwakire mu bayo KD abakomeretse nabo twizeye ko barakira

Gahamanyi Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Twihanganishije,umuryango waburiyemo umwana,ndetse n’abakomerekeyemo.

Bamenya yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka