Umunyeshuli wa INILAK Nyanza Campus yitabye Imana

Umuryango w’abanyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza uri mu gahinda batewe n’urupfu rwa Muteteri Léonille witabye Imana mu ijoro rya tariki 15/07/2012 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayizali.

Iyi nkuru y’incamugongo yababaje bikomeye abanyeshuli bari basanganwe bigana mu mwaka wa mbere w’ishami ryigisha iterambere ry’icyaro ( Developement Rural ) kubera imbuto nziza zirimo kubana n’abandi neza mu mibereho ye ya buri munsi.

Urupfu rwa Muteteri Léonille rukirama kumenyekana imbaga y’abantu benshi barimo abo mu muryango we n’inshuti ze n’ababyeshuli ba INILAK bahise bajya gukoranira aho uwo mubyeyi yari atuye mu mujyi wa Nyanza batangira kuganirira abatari bamuzi imico myiza yamuranze muri ubu buzima abandi kwihangana byabananira bagaturika bakarira.

Abanyeshuli bari basanganwe na Muteteri bigana mu ishuli rimwe basubiramo uko babanaga nawe muri aya magambo bagira bati: “ Yari icyitegererezo mu mibanire myiza y’abantu n’abandi kandi akagira umurava mu myigire ye” abandi bamuririra bagira bati: “ Mu ishuli ntituzongera kugira umurava nk’uwo yaduteraga”.

Umwe muri bo arira amarira menshi yagize ati: “ Niba ijuru ribaho Mana uzarimuhe kuko Muteteri yakoraga nk’urikorera agakunda abantu bose atarobanura ku butoni”.

Abenshi muri bo bahurizaga cyane ku rugwiro no gukunda Imana byaranze uwo mubyeyi ubwo yari akiri mu buzima bwo kuri iyi si.

Muteteri yitabye Imana azize indwara y’umwingo yakundaga kujya kwibagisha mu bitaro bitandukanye birimo n’ibyitiriwe Umwami Fayizali mu mujyi wa Kigali ari naho yarangirije urugendo rwe ku isi.

Kalisa Edouard, Prezida w’umuryango w’abanyeshuli biga muri INILAK Nyanza Campus yahise atangaza ko biteguye guherekeza umurambo wa Mutete Leonille mu cyubahiro cyinshi kimugenewe.

Abivuga atya: “ Abanyeshuli tuzitoramo abazifatanya n’umuryango we n’inshuti mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.” Umurambo wa Mutete Leonille uzashyingurwa tariki 17/07/2012 saa munani z’amanywa mu irimbi rya Rusoro mu mujyi wa Kigali.

Muteteri Léonille apfuye afite imyaka 40 yubatse kandi yari umubyeyi w’abana bane nk’uko bitangazwa n’abari inshuti ze magara.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana imwakire mubayo yari imfura ndamuzi abana n’umutware we bihangane tubuze intwari

MUNEZERO J yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

muteteri imana izamuhe iruhuko ridashira kuko yari intagarugero mu mico nomu myifatire nurukundo rwinshi yagaragarizaga buri wese uwo azi nuwo atazi imana izakomeze kurinda umuryango we abana be hamwe nabavandimwe be bose bamubaye hafi.abo yiganaga nabo nabandi bose muri rusange bari bamuzi TWESE hamwe tuzakomeze kumwingingira imana izamubabarire ibyo yaba yarayikiraniyeho kugirango azajye ahera ho mwijuru imana imwakire mubayo.

henka yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kdi abasigaye mukomere cyane.

Sandrine yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kdi abasigaye mukomere cyane.

Sandrine yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

MUTETERI Leonille yambereye umubyeyi kandi yagerageje kumba hafi muri byose.Imana imuhe iruhuko ridashira

KUBWIMANA David yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo

yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka