Umunyarwenya Patrick Salvado arifuza guhura na Perezida Kagame

Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Patrick Salvado Idringi uri no mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, yavuze ko inzozi ahorana mu buzima ari uguhura na Perezida Paul Kagame.

Umunyarwenya Patrick Salvado Idringi arifuza gukabya inzozi zo guhura na Perezida Kagame
Umunyarwenya Patrick Salvado Idringi arifuza gukabya inzozi zo guhura na Perezida Kagame

Patrick Salvado, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yofashishije amagambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu muhango wo gutangiza iserukiramuco rya Giants Of Africa ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023.

Perezida Kagame ubwo yafataga ijambo yagaragaje ko Abanyafurika ari bamwe hatitawe ku bihugu bakomokamo ndetse ko bagomba guhitamo kuba ibihangange kugira ngo bagere ku nzozi zabo.

Aha niho Umukuru w’Igihugu yifashishije inkuru y’uko yahuye na Madamu Jeannette Kagame, agaragaza ko Abanyafurika ari bamwe.

Yagize ati “Masai yabivuze ko ari Umunya-Nigeria, Umunya-Kenya n’Umunyarwanda ariko nanjye reka mbabwire ibisa nka byo. Navukiye mu Rwanda nkurira muri Uganda, umugore wanjye yavukiye I Burundi tuza guhurira muri Kenya. Abanyafurika ni uko turi. Turi abavandimwe, uri njye nanjye nkaba wowe.”

Iyi nkuru niyo yakuruye amarangamutima y’uyu munyarwenya maze ayisangiza abamukurikira kuri Twitter, ayiherekeza amagambo agira ati: “Imwe mu nzozi zanjye zikomeye ni uguhura n’uyu mugabo, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Salvado avuze ibi mu gihe Diamond Platnumz we yakabije inzozi yahoranaga nyuma yo guhura ndetse akifotozanya na Perezida Kagame wari wakurikiye igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena gitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa ku Cyumweru tariki 13 Kanama.

Uyu muhanzi ndetse akigera muri Tanzania yasangije abarenga miliyoni 16 bamukurikira kuri Instagram amashusho ye ajya kuramukanya na Perezida Kagame.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Diamond yanditse ubutumwa burebure amushimira umuhate agira mu guteza imbere imibereho y’urubyiruko n’ibikorwa by’imyidagaduro muri rusange.

Umunyarwenya Patrick Salvado Idringi amaze igihe atumirwa mu bitaramo bibera mu Rwanda byumwihariko ibimaze kumenyerwa bya ‘Seka Live’ bitegurwa na Nkusi Arthur.

Yaherukaga mu Rwanda muri Seka Live yabaye tariki 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka