Umunyarwandakazi yatumiwe mu nama izahuza indashyikirwa mu guhanga udushya

Umunyarwandakazi witwa Clarisse Iribagiza azaba ari muri Amerika kuva tariki 13-30/06/2012 mu nama izahuza urubyiruko rukiri ruto rwagaragaje ubuhanga mu bijyanye no kwihangira imirimo, umubano no kwiteza imbere ku mugabane wa Afurika.

Uyu mwali ukiri muto yoherejwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda kubera ko ari we uherutse kwegukana igikombe mu marushanwa yari yahuje urubyiruko rwo muri Afurika y’Uburasirazuba mu bijyanye no kwihangira umushinga ubyara inyungu kandi ukazagirira akamaro abatari bacye.

Iyi nama izamara ibyumweru bitatu izitabirwa n’urubyiruko ruturutse ku mugabane wa Afurika rukora ubucuruzi rufite imyaka micye, izaba n’igihe cyiza cyo gukora urugendo shuli kuko nyuma y’iminsi ibiri inama itangiye, abazayitabira bazabasha kungurana ibitekerezo ku byo bakora, bityo basangizanye ubumenyi.

Bazanasura kandi ibikorwa bitandukanye muri Amerika bizabafasha kwagura ibikorwa byabo no kongera ubumenyi mu byo bakora ; nk’uko bitangazwa na Ambasade ya Amerika mu Rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara.

Bimwe muri ibyo bikorwa bazasura harimo ibigo bikomeye bikorera muri Amerika ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bikazabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Iki gikorwa kizaba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo guteza imbere ubukungu muri Afurika, no gufasha abakiri bato kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Clarisse Iribagiza akuriye Hehe Limited, ikigo gikora porogaramu zkoreshwa mu matelefoni. Iki kigo yagishinze mu mwaka wa 2010 ubwo yari akiri umunyeshuli mu ishuli rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST).

Clarisse Iribagiza aherutse kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yahuje urubyiruko rwo muri Afurika y’Uburasirazuba ahabwa ibihumbi 50 by’amadorali kuko umushinga we wagaragazaga ko uzabyara inyungu kandi ukagirira akamaro abantu benshi mu kwiteza imbere.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka