Umunyarwandakazi uri mu bashinze ikigo Agahozo-Shalom yitabye Imana

Sifa Nsengimana wagize uruhare mu gushinga ikigo Agahozo-Shalom giherereye mu karere ka Rwamagana gifasha abana bagera kuri 500 b’impfubyi za Jenoside yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yaberere muri Afrika y’Epfo mu mpera z’icyumweru gishize.

Nyakwigendera Sifa Nsengimana yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo guhunga intambara yo mu wi 1962 yo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1993 nyakwigendera Nsengimana yimukiye muri Canada ari naho yakuye igitekerezo cyo gufasha abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yitabye Imana yari umuyobozi w’ungirije wa Massachusetts Coalition to Save Darfur umuryango uharanira gukumira amakimbirane muri Darfur no kurengera abana batagira kirengera.

Afatanyije n’umuyahudikazi mu mwaka w’2006 nyakwigendera Sifa yagize uruhare mu gushinga ikigo Agahozo-Shalom giherereye mu karere ka Rwamagana gifasha abana 500 b’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi batagira aho baba.

Benshi bamuzi bemeza ko Sifa yavugiraga abantu bari mu bice by’intambara.Ngo ari mu baje ku isonga mu guhuririza intara ya Darfur yakorerwamo ibyaha by’intambara nk’uko byemezwa na Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo.

Agira ati “urupfu rwa Sifa rwadutunguye, kuko yafashaga umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Afrika y’Epfo mu bikorwa byose bigamije kubahuriza hamwe”.

Nyakwigendera Sifa yitabye Imana afite indi mishinga yo guteza imbere urubyiruko rwavuye mu gisirikare kwihangira imirimo no kwiyunga. Sifa yitabye Imana asize abana 2 n’umugabo batuye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 7 )

Trop tot parti pour eternite, ariko witangiye abana b’ipfubyi,n’abandi bose bababaye,Imana iguhe iruhuko ridashira mu bwami bwayo kandi ikuragirire abawe bose usize muri ki gihe cy’agahinda ubasigiye, umubyeyi wawe, umufasha wawe Jeff, abana bawe,abavandimwe bawe bose, Josee Gatera wihangane nshuti,nta kindi nabona cyo kuvuga birandenze.

kayitesi M. yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

RIP SIFA....WARI INTWARI.

ivubi yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Sifa imana imwakire mubwami bw’ijuru nkuko ikinshimishije nuko yitaga kubana ndetse nabandi bose batagira ubavugira

Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

RIP SIFA EREGA NTITUKARENGANYE IMANA NAYO IKUNDA ABEZA NKABARIYA BAKUNDA IMBABARE NYAGASANI YOROHEREZE UMURYANGO WE MURAKO KABABARO.

douce yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, Imana ikora byose igihe ishakiye(RIP), ntituzakwibagirwa

jeipisos yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Safi Imana imwakire mu bayo yari umwari ufite umutima ukunda abantu cyane cyane abababaye.Imana izabimwiture kandi twihanganishije umuryango we.

candy yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira. Kuki umuntu nkuriya ukora ibikorwa by’urukundo apfa? Nyagasani azamuhembere ibikorwa byiza by’urukundo akora.

kabanda yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka