Umunyarwandakazi Isabelle Kamaliza yahembwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza
Umunyarwandakazi umenyerewe mu bikorwa byo kugaburira abarwayi mu bitaro bitandukanye bya Kigali, yabiherewe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II.

Kamaliza washize umuryango Solid Africa ari no mu bahawe igihembo cy’ubudashyikirwa cya CYRWA mu 2013, gihabwa urubyiruko kigatangwa na Madame Jeannette Kagame.
Yahembewe mu muhango wabereye mu Bwongereza watangiwemo ibi bihembo ku rubyiruko rwagaragaje ibikorwa byo gufasha abaturage, bizwi nka “Commonwealth Points of Light award” byatanzwe ku nshuro ya 55, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena 2018.
Ariko iki gihembo akazagishyikirizwa tariki 8 Kamena 2018, ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’amavuko y’Umwamikazi Elizabeth II.

Akimara kumenyeshwa ko yakegukanye, Kamaliza yavuze ko atari kuzakibona adafite abakorerabushake bamufasha umunsi ku wundi.
Yagize ati “Iki gihembo ni ikimenyetso cy’uko turi gukora ibintu bifite agaciro. Twijeje kuzakomeza gushyiramo imbaraga no mu myaka izaza kandi tukakwiza ibikorwa byacu mu gihugu hose.”
Ibi bihembo bihabwa abantu baturutse mu bihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth. Kimaze guhabwa abantu bagera ku bihumbi bitandatu kuva cyatangira gutangwa.

Ohereza igitekerezo
|
Umuntu wifuz kujyamo mumuryango anyura he?ngo nawe Abe umunyamuryango muribyo bikorwa
komerezaho mwanawimana
imana ikomeze iguhe imigisha nshuti nyagasani akumve akwiteho.mumakuba uhuranayo ukomeze ugire umutimawacyimuntu
Shimwamana kuko Harabowagiriyeneza ubaha ubukire Nubwenge Bwogushaka ijuru babinyujije mugufasha Abadafite kirengera Mana nkuko Bibiliya ivuga uwitwatabita koyafashaga Ipfubyi nabapfakazi Amazegupfa baramwibutse bararira wumvise amarira yabo uramuzura yongera kubamuzima kd nkuko Hezekiya yongerewe imyaka 15 Abe ariko Uzamwibuka kumunsi wamakuba nibyagobye ariko Mana ujyumurinda Amajyanamaza Kubwimirimoye Abowagiriyeneza bose Bamwigireho Kugirango Bazabone Ineza Yimana Kamaliza Humura Shikama Ukore Ibyiza Imana Itanga Ititangiriye Itama Izatanga Imigisha Kubyo Uzerekezaho Amabokoyawe Uzabanenimana Muminsi yokubaho Kwawe