Umunyarwanda yahembwe n’umwamikazi w’u Bwongereza ku bw’ibikorwa by’urukundo akora

Mutoni Jean d’Amour washinze umuryango yise Act of Gratitude usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo byo kwitura, yabihembewe n’Umwamikazi w’Ubwongereza, nyuma yo gutsinda irushanwa ryari ryateguwe hagamije kureba imishinga ifite ibikorwa byiza.

Mutoni umugabo wubatse urugo ufite n’umwana umwe w’imyaka 2.5, yatangije uyu muryango agamije gufasha abana basigaraga ku ishuri kubera kutagira imiryango batahamo, nk’uko umugore we Lilian Uwukuli yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2015.

Mutoni ashyikirizwa umudali w'ishimwe n'Umwamikazi w'u Bwongeleza.
Mutoni ashyikirizwa umudali w’ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongeleza.

Yagize ati “Kugira ngo ajye kuwutangiza ni ikibazo yari yabonye kubera hari abana bajyaga basigara ku ishuri muri kaminuza aho yari umuyobozi w’abanyeshuri. Agiye gusaba abari basazwe babafasha kugira ngo abo bana babashe gusigara ku ishuri baramubaza bati ubundi bakuru banyu babaye muri ubu buzima babamarira iki ko batabafasha!

Nawe abitekerezaho nyuma aza guhamagara abo bantu nabo bamubwira ko nta bushobozi bafite ariko abisigarana mu mutima we avuga ati njyewe nindangiza nzagerageza ngire icyo nkora cyagira icyo gihindurira umuryango Nyarwanda.”

Mutoni yishimira igihembo yahawe hamwe na bagenzi be.
Mutoni yishimira igihembo yahawe hamwe na bagenzi be.

Umugore we avuga ko kuva yashinga uyu muryango mu 2011, kuri ubu bamaze kugera kuri byinshi kuko babasha kurihira abana amashuri, bakagemurira abarwayi kwa muganga no gutanga imyenda ku bakene.

Ibyo byose bikava mu misanzu abanyamuryango 215 bagize Act of Gratitude bikusanyamo buri wese uko ashoboye. Ariko bakemeza ko nyuma yo kubona ko ibikorwa byabo bifite akamaro bagiye gutangira gushaka abaterankunga kugira ngo bagure ibikorwa bakora.

Uwukuli avuga ko ari ibyishimo mu muryango kubera iri shimwe kuko bigaragaza ko igitekerezo bagize hari uwagishimye.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

nyakubahwa asante sana kuko nibake babasha gukora igikorwa cy’urukundo nkiki gsa niba bishoboka leta yamutera ingabo mubitugu. thank u so much.

olivier iradukunda yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Uyu mugabo yarakoze gutekereza gufasha barumuna be baba nyeshuri azahorane uwo mutima n’umugorewe nawe ajye amuhora hafi amugira inama turasaba Reta imufashe kubona abaterankunga.

Sibomana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka