Umunyarwanda wihesha agaciro ntayoreshwa ivu nk’agatebo-Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame arasaba abanyarwanda kwihesha agaciro kugira ngo hatagira abakomeza kubayoresha ivu nk’agatebo.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gushimira abarinzi b’igihango ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2015, Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda ko ubwabo ari bo bazishakamo ibisubizo by’imibereho yabo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Umukuru w’igihugu avuga ko abanyamahanga bahereye kera bakamura ubunyarwanda mu mantu ariko ko bagomba kubushaka bakabwisubiza, kugira ngo babeho neza.

Ahereye ku mahano yagwiriye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Perezida Kagame avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bareke gukomeza kubwirizwa n’amahanga ibyo bakora nk’umurwayi uhabwa serumu.

Perezida Kagame agira ati, “Abanyamahanga batugize nk’abarwayi bahabwa serumu, ngo ibatunge, ntabwo dukwiye gutungwa na serumu, nta mpamvu yo guhabwa igitonyanga cya serumu”.

Kuba hari abatishimira ibitekerezo by’Abanyarwanda mu kwihitiramo abayobozi, Perezida Kagame abagaya avuga ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo guhitamo umuyobozi umubereye ku burenganzira bwe bwose.

Umukuru w’igihugu nawe avuga ko hari abamugeraho bamwereka ko hari abandi bantu bashobora kuyobora igihugu, ariko akibaza impamvu abanyarwanda bafite uwo bihitiyemo, agira ati, “Hari n’abaza mu biro byange bakanyereka ngo ariko runaka yayobora ninde uzi abo dukorana mu biro kundusha, nonese ni nde urusha abanyarwanda kumenya uwo bifuza ko yabayobora”.

Perezida Kagame avuga ko bene ayo magambo agamije kuyobya abanyarwanda mu bitekerezo bibaganisha aheza, akabasaba ko n’ubwo amahanga akomeza gushaka kubatobera bagomba gukomeza kwihagararaho kuko ngo nta munyarwanda ukwiye kwigira agatebo kayora ivu.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahooooo HE ntako aba atagize ngo atugire inama murabe mwumva ntimuzayore ivu rwose

Kaneza yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Njye mbona twese tugerageje kuba abarinzi b’ibihango urwanda rwacu rwatera imbere vuba

Mado yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Njye mbona twese tugerageje kuba abarinzi b’ibihango urwanda rwacu rwatera imbere vuba

Mado yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

perezida wacu ntako ataba yagize ngo atugire inama

Gabrielle yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Kabisa nta mpamvu nimwe yo kuyozwa ivu.

Desire yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka