Umunyarwanda wese ufite impuhwe arahamagarirwa kurera umwana atabyaye

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) irashakira abana barenga 493 imiryango ishobora kubarera nk’abayivukamo, ariko ikanasaba Abanyarwanda muri rusange kugira umutima w’impuhwe ukunda abana.

NCC ivuga ko uyu munsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena, ari igihe cyo kuzirikana ku kamaro k’abantu bose bakunda abana harimo n’abemera kurera abo badafitanye isano.

Iyi Komisiyo ivuga ko kuva mu mwaka wa 2013 ubwo gahunda yiswe ‘Tumurerere mu muryango’ yatangizwaga, hari abana 533 mu 3,289 barererwaga mu bigo by’impfubyi, ubu bakaba baragiye mu miryango batavutsemo aho barerwa n’abitwa Malayika Murinzi.

NCC ivuga ko muri abo bana barererwaga mu bigo by’impfubyi, 70% ari abari bafite imiryango bakomokamo ndetse harimo n’abafite ababyeyi, ariko ko kugeza ubu muri ibyo bigo ngo hakirimo abana 493 batarabona umuntu wakwemera gufatamo abo yabera umubyeyi usimbura uwababyaye.

Umuyobozi wa gahunda ya ‘Tumurerere mu muryango’ muri NCC, James Nduwayo agira ati “Kubera impamvu imwe cyangwa indi, umwana ashobora kubura umubyeyi, ni ngombwa rero ko abona ahantu arererwa”.
“Ni yo mpamvu uyu mwaka twifuje gushishikariza Abanyarwanda kwemera kuba ababyeyi b’impuhwe bakira aba bana, ari bo twita ba Malayika Murinzi”.

Nduwayo yasobanuye ko kugira ngo umuntu yemererwe guhabwa umwana arera, ngo agomba nibura kuba afite imyaka 21 y’ubukure kandi arusha uwo agiye kurera imyaka irenga irindwi.

Agomba kandi kuba atamushakaho inyungu nko kumusabisha amafaranga n’ibindi, kumukoresha nk’umukozi wo mu rugo cyangwa kumusambanya, ahubwo agasabwa kumwitaho nk’uko umubyeyi yita ku mwana we yibyariye.

Uwifuza kurera umwana badafitanye isano y’umubiri kandi ngo agomba kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo kubera ibyaha bya Jenoside cyangwa ibyo gusambanya abana.

Umukozi w’umuryango ‘SOS-Childrens’ Villages’ mu Rwanda ushinzwe gahunda yo gufashiriza abana mu miryango batavutsemo, Kagaju John ukorera i Kayonza avuga ko imbogamizi bafite kugeza ubu ngo ari ukutabona Malayika Murinzi ufite amikoro n’impuhwe za kibyeyi icyarimwe.

Kagaju yagize ati “Aba bantu ni bake cyane, nk’urugero mu Karere (ka Kayonza) hose twahabonye abantu 23 gusa mu mwaka ushize”.

“Akenshi usanga abashaka abana ari abafite ubushobozi buke, tukabona ko igikwiriye gukorwa ari ugufasha umuntu kugira ubushobozi, apfa kuba ibindi byose abyujuje, icyo kintu cyo kuba atishoboye ntikibe impamvu ikomeye cyane”.

Kagaju avuga ko mu mwaka ushize bashakaga abantu bakwiyemeza kuba ababyeyi b’abana barenga 176 SOS ifashiriza mu miryango itishoboye, ariko ngo kubona abujuje ibisabwa biracyari imbogamizi kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka