Umunyarwanda washyizwe mu ngabo za Congo ku gahato yagarutse mu Rwanda

Abanyarwanda batandatu bari mu gihugu cya Congo mu mutwe wa FDLR hamwe n’umunyarwanda wari mu gisirikare cya Congo bagarutse mu gihugu cyabo taliki 30/9/2013 bavuga ko barambiwe kubaho mu muzima butari bwiza kandi mu gihugu cyabo hari umutekano.

Mazindutsi Sumayire wagiye muri Congo mu mwaka wa 1998 avuga ko yagiyeyo agiye kureba umuvandimwe i Masisi wari wasigayeyo ubwo abandi batahukaga mu 1996 ariko ngo arimo agenda yaje gutangirwa na Mai Mai zamufashe bunyago zimwinjiza igisirikare ku gahato.

Mazindutsi avuga ko yabaye muri Mai Mai kugera ubwo yaje kwivanga mu gisirikare cya Congo avuga ko yaramazemo imyaka itandatu aho yakoze ibikorwa bya gisirikare birimo na KIMIA II ahitwa Kingurube muri Kivu y’Amajyepfo.

Uhereye ibumoso: Mapembe wabaga muri FDLR agakorana na FARDC, ukurikiyeho ni Ajuda Mazindutsi Sumayire wari muri FARDC bari hamwe n'abandi barwanyi batashye.
Uhereye ibumoso: Mapembe wabaga muri FDLR agakorana na FARDC, ukurikiyeho ni Ajuda Mazindutsi Sumayire wari muri FARDC bari hamwe n’abandi barwanyi batashye.

Mazindutsi avuga ko uretse we ushoboye gutaha ngo mu gisirikare cya Congo harimo Abanyarwanda benshi bafashwe bunyago kandi bitorohera gutaha kuko iyo bimenyekanye ko ushaka gutaha bamufunga.

Kubwe avuga ko atashye yakoreraga i Mashango naho bamwe mu basirikare bamuyoboye barimo Col Gahasha ubu wagiye muri M23 hamwe na na Col Pascal Zulgoof ukiri muri FARDC, akaba yaravuye i Mashango yishyikiraza MONUSCO ariko ntibyamworoheye kubisobanura kuko bamushubije igisirikare agasabwa gushyirwa mu gipolisi akabyanga avuga ko batamuretse ngo atahe bamusubiza mu gisirikare.

Mazindutsi avuga ko bamwe mu Banyarwanda bari mu girikare cya Congo ngo bakuwe hafi y’umupaka bajyanwa mu bice bya kure nka Kitona, Kananga na Bunia kuburyo kugaruka mu Rwanda bitaborohera.

Abitandukanyije na FDLR ubwo bari bageze mu karere ka Rubavu.
Abitandukanyije na FDLR ubwo bari bageze mu karere ka Rubavu.

Agera mu karere ka Rubavu, Muzindutsi yari kumwe n’abandi barwanyi batandatu bavuye muri FDLR bavuga ko batari babayeho neza none bashaka kwigarukira mu gihugu cyabo.

Mu kwezi kwa Nzeri MONUSCO ivuga ko yakiriye abarwanyi ba M23 42 hamwe n’abandi barwanyi baturutse mu yindi mitwe 65 harimo na FDLR.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka