Umunyarwanda wari wafashwe n’inzego z’iperereza z’Abagande yageze mu Rwanda atabasha gukandagira

Gatsinzi Fidele Umunyarwanda wari warafashwe n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zimushinja kuba maneko w’u Rwanda, yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017 atabasha gukandagira kubera iyicarubozo yakorewe n’izo nzego.

Uyu munyarwanda yageze mu Rwanda atabasha gukandagira
Uyu munyarwanda yageze mu Rwanda atabasha gukandagira

Uwo mugabo wari umaze iminsi 12 mu maboko y’inzego z’iperereza z’Abagande, yakorewe iyicarubozo ashinjwa kunekera u Rwanda mu gihe we yari yagiye i Bugande gusura umwana we wiga muri Uganda "Christian University" iherereye Mukono.

Iyo umubonye ubona ko yabyimbaganye umubiri wose kubera gukubitwa ndetse no kurazwa ku isima akazahazwa n’imbeho. Kumuganiriza wumva yarasaraye ijwi ritabasha kuza neza kuko yari amaze iminsi isaga cumi n’ibiri agaburirwa nabi cyane adakaraba ndetse atanahabwa amazi yo kunywa.

Amaguru yarabyimbye kuburyo kugenda bitazamworohera
Amaguru yarabyimbye kuburyo kugenda bitazamworohera

N’ubwo Gatsinzi yagaragaje ko yinjiye mu Bugande afite irangamuntu imwemerera kuba yakwambuka ndetse yananyuze ku mupaka yahawe ibyangombwa bikenerwa, Urupapuro yahawe arekurwa ruvuga ko yafatiwe mu Bugande bamushinja ko nta mpapuro z’ingendo zimwemerera gutembera i Bugande yari afite.

Gatsinzi aganira na Kigali Today yatangaje ko yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, agambaniwe n’umwe mu bagize umutwe w’abagizi ba nabi bibumbiye mu cyiswe RNC witwa Rugema Kayumba.

Kayumba Rugema ngo niwe wajyanye mu modoka n’abamaneko ba CMI, abatungira agatoki aho Fidel Gatsinzi yarimo kugura utuntu muri Supermarket yo muri ako gace ka Ntinda, baramufata bamujyana muri gereza bamumarana iminsi 12 ahambiriye arara hasi bamukubita, kugeza mu gitondo cy’uyu munsi bamuzanye bakamusiga i Gatuna agatahanwa mu kagare akajyanwa kuvuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo se ko mbona yabyimbye bikabije ubu azabaho.
Hehe no gusubira i Bugande

pasi yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

nihakurikiranwe barebeko ntakindi kibyihishe inyuma?

benjamin yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Nshuti Bavandimwe,
Ndagirango ibi tutabifata nkakabazo gato,ibiri hagati yinzego zumutekano hagati yibi bihugu bivukanyi biri kugenda bitera indi ntera,kandi bituruka kuri Uganda, ngaho gutanga impapuro zinjira kurubyiruko kujya muri Congo,ifata nifunga rya hatonahato,gufunga umupaka na Bantu barushati bakiha kubuza ingendo hagati yibihugu byombi inzego zirebera,
nibindi nibindi,
Umwanzuro :Bayobozi binzego zumutekano Mu Rwanda,Uganda muzi neza imikorere yabo imaze guta umurongo mugisirikare na police kubera ruswa nukubura ubunyamwuga turasaba leta yacu Gusaba ibisobanuro iya Uganda kubintu biri gukorwa muriyi minsi kuko biri gutera indi ntambwe kumigenderanire yabaturajye mubihugo byonbi.
murakoze

Francis yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Turagaya Abo Bagizi Banabi! Imana Izabibaze! Murakoze!

uwamahoro jacqueline yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

umwijuto wikinonko ugirangoo
Imvura ntizagwa
Mubihorere umunsi imvura yabamanukiyeho
Ntibazamenya ikibakubise !!!!!
akamenyero kumuserebanya
Katumye uhira munzu
Wibaza yuko arumuriro
Usanzwe uva mumashyiga
Umuserebanya urashya urashira
Ntago tuzabihanganira
Bibagiwe isomo bafatiye
Mukitwa kongo bibagirwa vuba ! ariko kandi ngo ubugabo butagira amakenga bubyara ububwa ,ngo ntarutugu rusumbijosi !!!

Gahinda yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka