Umunyarwanda wari mu butumwa muri Darfour yaguye mu gitero
Umusirikare w’Umunyarwanda wari mu butumwa bw’Amahoro mu Ntara ya Darfour muri Sudani yitabye Imana aguye mu gitero bagabweho n’abarwanyi bataramenyekana ku cyumweru tariki 24/11/2013 mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Iki gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda cyabereye ahitwa Kabkabiya, ubwo yari kumwe na bagenzi be 60 baherekeje imodoka zavaga i Kunguru zerekeza i Kabkabiya bagwa mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana babamishaho urusasu; nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Nyakwigenda wari mu batayo ya 31 yagerageje kwirwanaho ahangana nabo, ariko arakomereka bikomeye cyane bimuviramo kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga; nk’uko itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu rikomeza ribivuga. RDF yifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera n’inshuti muri ibyo bihe bikomeye.
Umuvuguzi w’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Martin Nesirky yatangaje ko Ban-Ki-Moon yababajwe cyane n’urupfu rw’umusirikare wa MINUAD, yasabye ko Leta ya Sudani ishyikiriza ubutabera abakoze ubwo bwicanyi.
Ati: “Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban-Ki-Moon yamaganye ashimitse igitero cyagabwe ku ngabo za MINUAD, ategereje ko Leta ya Sudani ifata ingamba vuba igashyikiriza ubutabera abakoze icyo gitero n’ibindi byakibanjirije.”
Mu mezi atanu ashize, abantu 12 bari mu butumwa bwa MINUAD barishwe bitewe n’imvururu zongeye gukaza umurego mu Ntara ya Darfour.
Imibare itangazwa igaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 300 baguye mu ntambara y’amoko yashegeshe intara ya Darfour mu myaka 10 ishize.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
imanimuhiruhuko ridashira kd imwakire mubayo,umuryango wewihangane cyane.
Imana igomba ku mushira iburyo bwayo.Kuko aba yitangiye abana bayo.Ariko harya ryaba ikosa iyo Leonard avuga izina rye? cg abandi bose batangaje iyi nkuru y’inshamugongo kuri kigalitoday.com
Twifatanije cyane n’umuryango we mukababaro, Imana imuhe iruhuko ridashira. Umugeni we yihangane.