Umunyarwanda wafashwe n’ingabo za Congo yarekuwe atanze amadolari 50
Umunyarwanda wari wafashwe n’ingabo za Congo zikorera Kibumba n’umupaka wa Kabuhanga taliki ya 29/12/2013 yaje kurekurwa taliki ya 29/12/2013 umuryango we ushoboye gutanga amadolari y’abanyamerika 50.
Aloys usanzwe utuye mu murenge wa Bugeshi ufite inshuti muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu gace gahana imbibi n’u Rwanda ahitwa Kibumba ngo yari yagiyeyo kubasura nkuko bisanzwe ariko aza gutabwa muri yombi n’ingabo za Congo zimushinja ubugambanyi.
Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi n’ingabo za Congo umuryango we wamenyeshejwe ibyamubayeho utangira kuganira n’abasirikare bamufashe bavuga ko nihatagira igikorwa biza kujyanwa mu nzego zikomeye kandi kumubona bizagorana kuko akurikiranyweho ibyaha bihambaye birimo kugambanira igihugu.

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge n’inzego zishinzwe abinjira zari zatangiye gukurikirana ikibazo cye, byarangiye umuryango wa Aloys utanze amadolari 50$ kugira ngo arekurwe mu rwego rwokoroshya ibintu maze ashobora kugaruka mu gihugu cye.
Ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa mu gihugu cya Congo muri iyi minsi mikuru abaturage bavuga ko bikorwa mu rwego rwo gushaka iminsi mikuru ku basirikare ba Congo begereye imipaka.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ashima abaturage ayobora kuba bataragize umutima nk’uwabanyekongo bahohotera Abanyarwanda kuko Abanyekongo baje mu Rwanda ntawagize ikibazo mu gihe Abanyarwanda ibibazo byari uruhuri.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njye rero byaranyobeye mwe mukurikirana ibya congo kinshasa mubona ari ibiki koko nonesera abanyekongo ntibarebera kubabo baba mu Rwanda none se tubatume kubwira bene wabo none se ko batabatuma bimeze bite yewe duheze murungabango aliko nibakomeze gutyo imana yo izahindura amatekja yabo maze ahari bahinduke gute se ra ngaho ngo bafashe tvc ngiyo imirwano hirya nohino nibashake igisubizo kirambye cy ’abasirikare babo ese ra ntira jya bareba discipline nubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo zacu ahaaa........
ariko ibibazo by’ingabo za Congo bizarangira ryari? ngaho barenze imipaka bitwaje intwaro, ngaho baje kwiba inka none bakomeje no gushaka guhohotera abanyarwanda ariko uziko wagirango muri drc bahahmbye umusazi? gusa abanyarwanda bajye bitondera kwambuka uko babonye buriya uriya niwe wamenyekanye buriya abahohoterwa bakicecera nibo benshi.