Umunyarwanda wa mbere ufite ubumuga bw’uruhu yabonye impamyabumenyi ihanitse

Dr Nicodeme Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ufite ubumuga bw’uruhu, yasoje icyiciro gihanitse cya kaminuza, gituma agira impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) mu bijyanye na Tewolojiya (iyobokamana).

Dr Nicodeme Hakizimana ni we muntu wa mbere mu Rwanda ufite ubumuga bw'uruhu ubonye impamyabumenyi ihanitse
Dr Nicodeme Hakizimana ni we muntu wa mbere mu Rwanda ufite ubumuga bw’uruhu ubonye impamyabumenyi ihanitse

Ni impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Minnesota Graduate School of Theology, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hakizimana ni umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu, baharaniye ko abafite ubu bumuga mu Rwanda bahabwa agaciro, binyuze mu muryango yashinze witwa ‘Organization for Integration and Promotion of People with Albinism (OIPPA)’.

Dr Hakizimana Nicodeme yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza, ni bwo yashize umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA).

Mu rugendo rwe rw’ubuvugizi ku bafite ubumuga mu Rwanda, Dr Hakizimana Nicodeme yagaragaje impinduka zinyuranye, aho ndetse na Leta yavuguruye amwe mu mategeko areba abafite ubumuga mu Rwanda.

Ibi byatumye abafite ubumuga bw’uruhu barushaho kugira uburenganzira, ndetse banahabwa bimwe mu bibafasha mu mibereho yabo.

Dr Nicodeme Hakizimana, washinze umuryango OIPPA
Dr Nicodeme Hakizimana, washinze umuryango OIPPA

Uretse impamyabumenyi ihanitse aherutse kwegukana, Dr Hakizimana afite n’impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’igenamigambi n’imicungire y’uburezi (Education Planning and Management) ndetse no mu bijyanye n’imiyoborere (Administration), zombi yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Umuryango OIPPA, Dr Hakizimana yawutangije ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, mu yahoze ari Kaminuza y’Uburezi (KIE).

Kuva uyu muryango washingwa kugeza ubu, abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda barishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Muri rusange, Dr Hakizimana agaragaza ko hari impinduka nziza zigaragara ku mibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, nk’aho bamwe muri bo bamaze gusuzumwa kanseri y’uruhu, abandi bahawe amavuta y’uruhu, ndetse hakaba haranatanzwe amahugurwa anyuranye ku burenganzira bwabo, hamwe no gushinga amahuriro yabo hirya no hino mu gihugu.

Mu bindi bishimira, harimo kuba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yaremeye ko buri mwaka izajya itanga ikizamini cyanditse mu nyuguti zigaragara neza, mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu, ubusanzwe bagorwa no kureba.

Bamwe mu banyamuryango ba OIPPA
Bamwe mu banyamuryango ba OIPPA

Dr Nicodeme avuga ko n’ubwo kwiga byamugoye, ariko yifuzaga kuba icyitegererezo ku bana bakiri bato no gutera ishyaka ababyeyi babo, ngo bahindure imyumvire y’uko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu adashobora kwiga nk’abandi cyangwa ngo agire uruhare mu kubaka igihu cyamubyaye nk’abandi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bw’uruhu 1,238.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birashimishije cyane nukuri,erega tuge tumenya ko twese turi bene kanyarwanda,uyumusore nakataze ibyiza birimbere gusa aduhaye isomo ko ntamuntu wo gusuzugurwa,nabandi twese tumurebereho dushaka uko twatera intambwe nkiyo ateye.

israel yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Birashimishije cyane nukuri,erega tuge tumenya ko twese turi bene kanyarwanda,uyumusore nakataze ibyiza birimbere gusa aduhaye isomo ko ntamuntu wo gusuzugurwa,nabandi twese tumurebereho dushaka uko twatera intambwe nkiyo ateye.

israel yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ni byiza cyane.Tujye tumenya ko ba Nyamweru bafite agaciro nkatwe twese.Abantu twese (abirabura,abazungu,abashinwa,Albinists,etc...),twese dukomoka kuli Adamu.Ku byerekeye Theology,tujye tumenya ko bitavuga umuntu uzi bible.Benshi bafite PHD muli Theology,ntabwo bazi bible.Biga ibindi bitari kumenya bible.Urugero ni Canon Law,Mariology,etc...Ikindi kandi,abafite iyo PHD,bagendera ku mahame y’amadini yabo,aho kugendera kuli bible.Ni ikosa rikomeye cyane.

gahirima yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Hari ubwo nsoma ibyawe n’abo muhuje imyemerere ngaseka ngahwera!Wagira ngo Imana ni impanga yanyu.Nimwe mwenyine ku isi mukora ibyo yategetse abandi bose ni abanyamakosa. Nimwe gusa mwiga ibikenewe ku isi!Ese hari umuntu ujijutse ubabamo yemwe????

fefe yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka