Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yafatiwe muri Kongo-Kinshasa
Umucuruzi witwa Vedaste Banguwiha ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu wari ku rutonde rw’abantu bashakishwa na Interpol yafatiwe mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 24/10/2012.
Banguwiha w’imyaka 48 y’amavuko yari umuntu ukomeye mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside.
Uyu mugabo ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mbere gato ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside yahawe isoko ryo kugura intwaro za gakondo zakoreshejejwe mu gutsemba Abatutsi; nk’uko bitangazwa na The New Times.
Bivugwa ko Banguwiha yahamagariye Interahamwe gushyiraho bariyeri kuri Hoteli Chute mu cyahoze ari Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi kugira ngo ihagarike Abatutsi maze bicwe.
Ashinjwa kandi kuba yaratwaraga mu modoka Interahamwe zayogoje Umujyi wa Rusizi zigiye gutsemba Abatutsi yarangiza akabagororera.
Hari amakuru avuga ko ashobora koherezwa mu Rwanda kugira ngo yisobanura imbere y’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha ashinjwa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira leta y’URWANDA uburyo ikomeje gushyiramo ingufu mugukurikurikirana abo bagizi banabi aho muri katanga ni mundiri yazo kuko 1998 abanyarwanda bavuyeyo ziba menesheje nyuma yo kubicamo abashoboka
turashimira leta y’URWANDA uburyo ikomeje gushyiramo ingufu mugukurikurikirana abo bagizi banabi